00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje uko Afurika yatsinda imbaraga zishaka kuyishwanyaguza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 12 April 2025 saa 06:51
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Afurika ikwiye gukemura impamvu muzi z’amakimbirane ayugarije kandi ikunga ubumwe kugira ngo itsinde imbaraga zishaka kuyishwanyaguza.

Mu nama mpuzamahanga ya dipolomasi iri kubera mu mujyi wa Antalya muri Turukiya, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Afurika ari wo mugabane ufite umutungo kamere mwinshi, kandi ikagira urubyiruko rwinshi rwayifasha kugera ku iterambere rirambye.

Yagize ati “Dufite ibihugu bikennye mu buryo butumvikana kandi turi umugabane ukize. Dufite urubyiruko rwiganjemo urufite imyaka 18. Ntekereza ko mu 2050, ⅓ cy’urubyiruko rwo ku Isi ruzaba ari Abanyafurika.”

Yagaragaje ko amakimbirane y’urudaca abangamira iterambere ry’uyu mugabane kandi ugasanga hose aterwa n’imiyoborere mibi, kudashakira urubyiruko amahirwe y’akazi ndetse n’ivangura.

Ati “Murabizi, impamvu muzi z’amakimbirane yo kuri uyu mugabane ni zimwe, imiyoborere mibi, kubura kw’amahirwe mu rubyiruko, ubushomeri mu rubyiruko, ivangura. Dukwiye gukemura ibi bibazo kubera ko tutabikoze uyu munsi, bizagaruka mu myaka itanu, icumi.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko amateka y’aya makimbirane ashinze imizi ku mipaka yahinduwe mu gihe cy’ubukoloni, agaragaza ko hakwiye ubufatanye bw’ibihugu bituranye mu kuyakemura.

Ati “Twiyemeje gukorana, tugashora imari, twakongera agaciro [k’ibyo dukora], tukabona inyungu z’ubufatanye bwacu.”

Yasobanuye ko hatabayeho ubu bufatanye, imbaraga zo hanze y’uyu mugabane zizawushwanyaguza kuko zibifite mu ntego, kugira ngo ibihugu biwugize bizakomeze kubaho biteze amaboko.

Yagize ati “Bitabaye ibyo, rwose hari imbaraga zo hanze zishaka guhindura Afurika urubuga rw’imirwano, zidushwanyaguze impande zose kugira ngo duhore duteze amaboko, aho kwigira.”

Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ari ah’ibihugu bya Afurika kugira ngo byumve ubutunzi bifite, byorohereze urujya n’uruza n’ubucuruzi binyuze mu isoko rusange ry’umugabane, AfCFTA.

Minisitiri Nduhungirehe ahagarariye u Rwanda mu nama mpuzamahanga ya dipolomasi iri kubera muri Antalya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .