00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Bwongereza budakwiye guha u Rwanda amabwiriza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 28 March 2025 saa 08:34
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Bwongereza budakwiye guha u Rwanda amabwiriza y’icyo rukwiye gukora.

Ni igisubizo yahaye umunyamakuru wamwibutsaga ko mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, Ambasaderi James Kariuki w’u Bwongereza yasabye u Rwanda gukura ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirasuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yashyizeho gahunda yafasha uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro arambye.

Ati “Akarere, gahunda iyobowe na Afurika ni yo yaduha umurongo, ntabwo ari Ubwami bw’u Bwongereza bukwiye kutubwira igikwiye gukorwa.”

Yasobanuye ko u Rwanda rwagaragaje kenshi ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’izindi ngabo ziri mu burasirazuba bwa RDC bibangamiye umutekano warwo, rushyira ingamba z’ubwirinzi ku mupaka kugira ngo rukumire icyaruhungabanya.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bagenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo badakwiye kwitiranywa n’Ingabo z’u Rwanda.

Ati “Ibi ntibikwiye kwitiranywa na M23; umutwe w’Abanye-Congo uri kurinda Abanye-Congo. M23 ni yo yafashe ibice byo mu burasirazuba bwa RDC birimo Goma na Bukavu, ntabwo ari u Rwanda kubera ko u Rwanda ntituri ku butaka bw’uburasirazuba bwa RDC, dufite ingamba z’ubwirinzi zakumira ibyashaka kuruhungabanya.”

Ambasaderi wa RDC muri Loni, Zénon Mkongo Ngay, yabwiye akanama k’umutekano ko u Rwanda rwohereje mu burasirazuba bw’igihugu cyabo ingabo zarwo zirenga 50%. Nduhungirehe yasubije ko icyo ari ikinyoma, ati “Rwose ibyo si ukuri.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye gahunda y’amahoro yashyizweho na EAC na SADC, ashimangira ko rushaka igisubizo cya politiki no gutanga umusanzu mu gushakira akarere umutekano.

Ati “Ubutumwa bw’u Rwanda uyu munsi buroroshye. Dushaka igisubizo cya politiki, dushyigikiye ibiganiro kandi dushaka gukorana kugira ngo tubungabunge umutekano w’akarere kacu, tunagateze imbere.”

Tariki ya 24 Werurwe, abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC bahuriye mu nama yifashishije ikoranabuhanga, banzura ko imyanzuro irimo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC itangira kubahirizwa.

Kugira ngo ibiganiro bya politiki bitangire, bashyizeho abahuza babyo batanu: Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia, Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique na Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo.

Ambasaderi wungirije w'u Bwongereza muri Loni, James Kariuki, yavuze ko u Rwanda rugomba gukura ingabo muri RDC
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye gahunda y'amahoro ya EAC na SADC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .