Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye i Doha tariki ya 18 Werurwe 2025, bigizwemo uruhare na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al Thani. Bemeranyije ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere.
Mu kiganiro n’umunyamakuru Laith Mushtaq wa Al Jazeera, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko guhura kw’abakuru b’ibihugu kwafunguye ibiganiro tekiniki byahuje abahagarariye u Rwanda na RDC.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yasobanuye ko umutwe witwaje intwaro wa M23 wagira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, na wo watumiwe mu biganiro byabereye i Doha nyuma yo guhura kw’abakuru b’ibihugu.
Yashimiye Qatar ku bw’umusanzu ikomeje gutanga kugira ngo u Rwanda na RDC bikemure amakimbirane bifitanye, anenga ibihugu bikomeje gushyira igitutu ku Rwanda bigamije kubangamira ubusugire bwarwo.
Mu gihe bimwe mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bigishaka gufatira u Rwanda ibihano birushinja gufasha M23, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko na rwo rufite uburyo bwarufasha guhangana na byo.
Yagaragaje ko ibihano by’amahanga bigira ingaruka mbi ku biganiro by’amahoro, kuko bishobora gutuma Leta ya RDC yumva ko ari byo byakemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Mu byumweru bibiri bishize, intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zarimo abashinzwe umutekano n’iperereza zaganiriye inshuro ebyiri. Ku rundi ruhande, iza RDC zanahuye n’iza M23.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!