Ubu butumwa yabutanze nyuma y’aho itsinda rya ba Ambasaderi b’ibihugu bikoresha Igifaransa risabye umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu bice byose wafashe no gusesa ubuyobozi wabishyiriyeho.
Iri tangazo ryasomwe na Ambasaderi w’u Busuwisi muri RDC, Chasper Sarott, rivuga ko we na bagenzi be bashyigikiye ubusugire bwa RDC, mu gihe bashinja M23 kugaba ibitero kandi ngo “ishyigikiwe n’u Rwanda”.
Riti “Turasaba ko imirwano ihagarara, M23 ikava mu bice igenzura mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi igakuraho ubuyobozi butemewe yabishyiriyeho.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko Ambasaderi Sarott afite ubwoba ashobora kuba yaratewe na Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba, cyangwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Yagize ati “Ngiriye impuhwe Ambasaderi w’u Busuwisi mbona ko afite ubwoba. Ntabwo nzi niba atewe ubwoba na Constant Mutamba cyangwa Thérèse Kayikwamba Wagner, ariko rwose yasubiyemo ingingo za Guverinoma ya RDC uko zakabaye.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yahishuye ko abahagararariye ibinyamakuru mpuzamahanga muri RDC bahora bamuhamagara, bakamubwira ko abagirira ibanga kugira ngo Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, atabafatira ibihano.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko amahanga akomeje kubogamira kuri Leta ya RDC, kubera inyungu afite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro y’i Kinshasa, aho kwita ku mpamvu muzi y’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Kimwe mu bihugu byatunzwe urutoki ni u Bubiligi, bwashinjwe gusaba ibihugu birimo ibyo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) gufatira u Rwanda na M23 ibihano, bubishinja guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC.
Guverinoma y’u Rwanda tariki ya 17 Werurwe yacanye umubano n’u Bubiligi kubera iyi myitwarire igamije guhungabanya iterambere ryarwo. Yashimangiye ko nta ruhare u Rwanda rufite mu mutekano muke wo muri RDC.
Umuyobozi w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, tariki ya 19 Werurwe yatangaje ko ubutumwa busabira u Rwanda ibihano u Bubiligi bwagejeje mu bihugu bitandukanye, bwanditswe na Guverinoma ya RDC.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!