Uyu mutwe wasenyutse mu 2013, kubera ibitero wagabweho n’ingabo zidasanzwe ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC.
Ni nyuma yo kwizezwa n’abakuru b’ibihugu byo mu karere ko Leta ya RDC izubahiriza amasezerano yo mu 2009, ariko amaso yaheze mu kirere.
Abahoze ari abarwanyi ba M23 ya mbere bavuye mu buhungiro, mu Ugushyingo 2021 buburyubahiriza a imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru, bibutsa Leta ya RDC ko itigeze amasezerano.
Mu gihe imirwano ikomeje, ubu bagenzura ibice byinshi byo muri teritwari eshanu zigize iyi ntara, ari zo: Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero na Walikale.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari mu kiganiro cyateguwe n’Ikigo Chattham House cyo mu Bwongereza kuri uyu wa 4 Ukuboza 2023, yafatiye urugero ku buryo M23 yongeye kwiyubaka, asobanura ko impamvu ikibazo cyayo kigihari ari uko impamvu muzi yacyo itakemuwe.’
Yagize ati “Ntabwo amahoro yagerwaho mu gihe impamvu muzi z’iki kibazo zitakemurwa. Aha harimo gusenya FDLR yose no gukemura ikibazo cya M23 binyuze mu nzira za politiki kubera ko M23 iriho ubu ni iya kabiri. Kubera ko hagati ya 2012 na 2013 habayeho amakimbirane yakemuwe hakoreshejwe igisirikare ariko ntihakemuwe impamvu muzi.”
Ubwo imirwano ya M23 n’ingabo za RDC yari ikomeje gufata intera, muri Mata 2022 umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangije ibiganiro bihuza Leta ya RDC n’abandi bafite aho bahurira n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane abahagarariye imitwe yitwaje intwaro.
M23 ntabwo yarambye mu biganiro bya Nairobi kuko yirukanywemo na Prof Serge Tshibangu wahoze ari Intumwa ya Perezida Tshisekedi wa RDC, ayishinja gusubukura imirwano muri teritwari ya Rutshuru, nyamara uyu mutwe wo warabihakanye, ugaragaza ko ari ibinyoma bigamije kuyikura muri ibi biganiro.
Ibihugu birimo u Rwanda byagaragaje kenshi ko ibiganiro bya Nairobi ari byo bishobora gukemura impamvu muzi y’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC zirimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi rikomeje; ryatumye abarwanyi ba M23 bongera gufata intwaro nyuma y’imyaka umunani.
Icyakoze, ntabwo bigishobotse ko ibiganiro bya Nairobi byaherukaga mu Ukuboza 2022, byakomeza mu mwimerere wabyo kuko abakuru b’ibihugu byo muri EAC, ubwo bahuriraga mu nama tariki ya 30 Ugushyingo 2024, banzuye ko byahuzwa n’ibya Luanda bisanzwe bihuza u Rwanda na RDC.
Byaba bisobanuye ko ibiganiro bya Luanda bizarenga gukemura amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC, hakinjiramo ingingo yo kwinjizamo abahagarariye imitwe yitwaje intwaro nka M23, by’umwihariko, ikaganira na Leta ya RDC, bigacoca ibibazo byatumye bihangana.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko igisubizo gikwiye ku bibazo biri hagati ya Leta ya RDC na M23 cyava mu biganiro bitaziguye byahuza impande zombi, hanarebwa uko Abanye-Congo b’Abatutsi bamaze imyaka myinshi batotezwa batezwa imbere nk’abandi Banye-Congo.
Yagize ati “Kugira ngo haboneke igisubizo gikwiye, birumvikana ko hakenewe ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta ya RDC na M23, hagamijwe gukemura impamvu muzi z’aya makimbirane. Harimo guteza imbere ubwoko bwahejwe, bugatotezwa mu myaka mirongo.”
Nyuma y’ibiganiro byahurije intumwa z’u Rwanda n’iza RDC i Luanda muri Angola tariki ya 25 Ugushyingo 2024, biteganyijwe ko tariki ya 15 Ukuboza 2024 hazaba ibindi bizitabirwa na Perezida Kagame, Tshisekedi na João Lourenço wa Angola. Biteganyijwe ko ingingo z’ingenzi bazaganiraho zirimo gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR no gukemura ikibazo cya M23.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!