Iyi nama iri kubera i Harare muri Zimbabwe kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, iyobowe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Dr. Musalia Mudavadi, na mugenzi we wo muri Zimbabwe, Prof. Amon Murwira.
Aba baminisitiri bari kuganira kuri raporo yakozwe n’abagaba bakuru b’ingabo zo muri iyi miryango tariki ya 24 Gashyantare, ku ihagarikwa ry’imirwano n’ubushotoranyi no korohereza ibikorwa by’ubutabazi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bari kuganira kandi ku ishyirwaho ry’urwego tekiniki rwo mu bunyamabanga bw’iyi miryango, ruzagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, yafashwe n’abakuru b’ibihugu ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare.
Aba baminisitiri kandi bari gutegura umurongo w’uburyo imyanzuro yo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC izashyirwa mu bikorwa mu gihe gito, kiringaniye n’ikirekire, banarebera hamwe amafaranga azakenerwa.
Inama y’abaminisitiri bo muri EAC na SADC ikurikiye iyahuje abagaba bakuru b’ingabo ku wa 16 Werurwe, na yo yabareye i Harare. Gen Mubarakh Muganga w’u Rwanda yayitabiriye.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!