Ibi Minisitiri Murasira yabibwiye abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko tariki ya 25 Gashyantare 2025.
Yagize ati “Ni byo koko hari itegeko rya 2015 riteganya ko icyo kigega kigomba kujyaho, hari n’iteka ryari ryateguwe ry’icyo kigega. Gusa uburyo ryari ryateganyije bwari uko ari amafaranga agomba kujya hamwe, agategereza ko haba ibiza.”
Yakomeje ati “[Icyo kigega cyari kigenewe] ibiza bikomeye, atari bya bindi byakemurwa nko ku rwego rw’akarere aka n’aka.Twasanze ayo mafaranga atategereza kandi hari ibindi byihutirwa mu iterambere ry’igihugu.”
Yagaragaje ko bitewe n’iyo mbogamizi, ubu iteka ry’iki kigega rigomba gusubirwamo, ati “Ibyo byose byatumye twongera kureba ibyari byateguwe ngo iryo teka ribe ryasubirwamo.”
Minisitiri Murasira kandi yavuze ko ubu hari gushyirwa imbaraga mu gufasha abaturage kwirinda ibiza mu gihe cy’imvura harimo kubateguza mbere n’ubundi bukangurambaga butandukanye.
Ibyo Minisitiri Murasira yasobanuye biri mu biteganywa na politiki y’imicungire y’ibiza yo mu 2023, igamije kubaka igihugu gifite ubudahangarwa ku biza kandi gifite uburyo buhamye bwo gutabara abahuye na byo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!