00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Murangwa yavuze ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubakira ubushobozi urubyiruko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 December 2024 saa 11:32
Yasuwe :

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko u Rwanda rwiyemeje kubakira ubushobozi urubyiruko mu rwego rwo gutegura ahazaza h’igihugu.

Yabigarutseho mu nama Mpuzamahanga yiga ku mibereho myiza y’abaturage n’Iterambere ICPD30 ivuga ku ruhare rw’urubyiruko no kurwubakira ubushobozi yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mibereho myiza y’abaturage (UNFPA) yabereye i Kigali kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024.

Minisitiri Murangwa yavuze ko mu kwizihiza imyaka 30 ya ICPD, ibihugu byohereje mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uko byashyize mu bikorwa gahunda yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubakira ubushobozi urubyiruko.

Yagaragaje ko mu Rwanda hakozwe ibirimo kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka, kuba icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyariyongereye, igihugu kigatera imbere mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kwimakaza ihame ry’uburinganire, kwegereza abaturage amazi meza no kuba ubukungu bw’igihugu bukomeje kuzamuka ku mpuzandengo ishimishije.

Yakomeje ati “Nubwo twishimira ibyo twagezeho mu bihe byashize, tuzi neza ko urugendo rugikomeje. Ariko kandi, twizeye ko dukoranye hamwe, dushobora gukomeza gutera imbere, kubungabunga ibyo tumaze kugeraho ndetse no kubyongera inshuro nyinshi kurusha uko byari bimeze.”

Yagaragaje ko u Rwanda rufite abaturage benshi kandi abenshi bakaba ari urubyiruko, aho mu mwaka wa 2022 ikigero cy’imyaka yo hagati (median age) cyari imyaka 20.

Abaturage bari munsi y’imyaka 15 bagize hejuru ya kimwe cya gatatu (37%), mu gihe abari munsi y’imyaka 24 bangana hafi 60% by’abaturage bose.

Yakomeje avuga ko ibyo byatumye u Rwanda ruharanira gukora ibishoboka byose ngo rwubakire ubushobozi urubyiruko kandi ko mu cyerekezo 2050 rugomba kukigiramo uruhare.

Ati “Vision 2050 rero ihanze cyane ku rubyiruko rw’u Rwanda, haba nk’abazungukira mu byagezweho ndetse no kuba inkingi y’iterambere n’imigambi yose izagerwaho.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere NST2 u Rwanda rushyize imbere guhanga imirimo nibura miliyoni 1,25 mu myaka itanu, kurwanya igwingira mu bana ndetse no gutaza imbere itangwa rya serivisi zinoze.

Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage ku Isi (UNFPA), Dr. Olugbeminga Adelakin, yagaragaje ko ibihugu n’abafatanyabikorwa bakwiye gushyira imbere ingamba zo gushyigikira urubyiruko.

Urubyiruko rwibukijwe ko rufite amahirwe yo kubyaza umusaruro bityo ko narwo rukwiye gukora uko rushoboye mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu no gukemura ibibazo bicyugarije sosiyete muri rusange.

Bimwe mu myanzuro afatiwe muri iyo nama harimo gushyigikira imishinga y’urubyiruko n’igamije kuruteza imbere, guherekeza urubyiruko ndetse no gushyira imbaraga mu kurwubakira ubushobozi mu ngeri zinyuranye.

Minisitiri Murangwa yagaragaje ko u Rwanda ruha amahirwe urubyiruko
Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage ku Isi (UNFPA), Dr. Olugbeminga Adelakin, yasabye ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu kuzamura ubushobozi bw'urubyiruko
Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye
U Rwanda rwagaragaje ko rushyize imbere kubakira ubushobozi urubyiruko
Urubyiruko rwasabwe kubyaza amahirwe rufite umusaruro
Urubyiruko rwitabiriye iyo nama rwasabwe kugira uruhare mu iterambere
Umuhanzi Boukouru yasusurukije abitabiriye iyo nama
Abagize itsinda ry'ababyinnyi bataramiye abitabiriye ibyo birori
Hagaragajwe ko urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya no guherekezwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .