00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mbemba wa RDC yagiye i Arusha mu rubanza igihugu cye cyarezemo u Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 September 2024 saa 04:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera Wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Samuel Mbemba, yagiye i Arusha mu rubanza rw’igihugu cye n’u Rwanda ruteganyijwe tariki ya 26 Nzeri 2024.

RDC yareze u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, irushinja kurenga ku masezerano agenga uyu muryango, arebana no kubaha ubusugire bwa buri gihugu.

Ni ikirego gifitanye isano no kuba Leta ya RDC ishinja u Rwanda kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zifashe umutwe witwaje intwaro wa M23 ndetse n’ibindi byaha ivuga ko byakozwe mu myaka irenga 20 ishize.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ibirego bya RDC ari urwitwazo rugamije kwihunza inshingano yo gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Leta y’u Rwanda yasabye EACJ gutesha agaciro ikirego cya RDC, bitewe n’uko cyatanzwe mu rurimi rw’Igifaransa n’Ilingala, kandi ibwiriza risaba ko ibirego bitangwa mu Cyongereza.

Leta y’u Rwanda kandi yagaragaje ko hari icyaha RDC iyishinja gishingira ku byabaye mbere ya 2001 ubwo EACJ yatangiraga gukora, igasobanura ko nta bubasha uru rukiko rufite bwo kukiburanisha.

Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango yagerageje guhuza u Rwanda na RDC, habaho umwiherero wahurije i Zanzibar abahagarariye ibi bihugu muri Nyakanga 2024 kugira ngo baganire ku buryo byabana mu mahoro, ariko bisa n’aho izi ntambwe ntacyo zatanze.

Minisitiri Mbemba aherutse kuvuga ko nyuma ya EACJ, Leta ya RDC izajyana ikirego no mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, n’Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, ICJ.

Urukiko rwa EAC ruzumva ikirego cya Leta ya RDC ku wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .