Iki cyambu kiri ku Kiyaga cya Kivu, ahaherera mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu. Muri miliyoni 9,17 z’amadolari ya Amerika ($) zifashishijwe mu kucyubaka, harimo 50% yatanzwe na Guverinoma y’u Buholandi, 45% yatanzwe n’iy’u Bwongereza na 5% yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Icyambu cya Rubavu kigizwe n’ibice by’ingenzi birimo icyahariwe imizigo, icyahariwe ubukerarugendo, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, sitasiyo ya Polisi ndetse, aho gukanikira imodoka zifite ibibazo na resitora.
Ni igice cy’umushinga mugari wa Guverinoma y’u Rwanda wo kubaka ibyambu bine ku Kiyaga cya Kivu. Hari kubakwa ikindi cyambu cya Rusizi kigeze kuri 50%, kandi biteganyijwe ko hazubakwa n’icya Karongi na Rutsiro; byose bizuzura mu 2027.
Perezida w’abakoresha amakamyo muri Rubavu, Izabayo Jean de Dieu, yatangaje ko iki cyambu kigiye kugabanya akajagari k’amakamyo yatondaga umurongo muremure ku mupaka no ku mihanda.
Yagize ati “Biraza kudufasha kugabanya akajagari k’amamodoka mwajyaga mubona mu mupaka, yabuze aho apakururira, no mu mihanda. Kandi n’ubusanzwe ubwikorezi bwo mu mazi ni bwiza kurusha ubwo ku butaka. Uwakoresha iki cyambu n’uwakoresha umupaka, uw’icyambu aba afite inyungu nyinshi.”
Ku bucuruzi hagati y’u Rwanda na RDC, Izabayo yabwiye itangazamakuru ati “Ubucuruzi buraza kwihuta cyane.”
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu, Dieudonne Mabete Niyosaba, yatangaje ko iki cyambu kigiye koroshya ubwikorezi bwo muri Kivu kuko mbere byagoranaga gupakira imizigo mu bwato.
Yagize ati “Mu gihe cyashize, abantu bikoreraga ku mutwe. Kugira ngo uzikorere ku mutwe, wuzuze ubwato byari ikibazo. Ariko ubu ngubu ziraza, zigapakururira aha ngaha mu buryo bworoshye. Hari indi mirimo igiye kuboneka aha ngaha kubera iki cyambu.”
Minisitiri Gasore yatangaje ko iki cyambu gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato butwara kontineri 20 na 30, agaragaza ko kigiye koroshya ubuhahirane hagati y’Abanyarwanda ubwaho ndetse na hagati yabo n’Abanye-Congo.
Yagize ati “Ibi biragura ubuhahirane hagati mu Rwanda, haba Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi ndetse n’u Rwanda n’igihugu gikora ku Kivu cya RDC. N’uyu munsi twabonye amato apakira ibicuruzwa; byaba ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibikorerwa mu karere, biza mu Rwanda, bikongera bikajya muri RDC.”
Yakomeje asobanura uburyo iki cyambu kigiye kwagura ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RDC, ati “Birongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi kubera ko iki cyambu gifite ubushobozi bwo kwakira toni ibihumbi 700 ku mwaka ndetse n’abagenzi miliyoni 2,7 ku mwaka. Ibyo ni amahirwe abonetse kuko nta cyambu twagiraga.”
Raporo y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, igaragaza kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri 2024, u Rwanda rwohereje muri RDC ibicuruzwa birukomokamo bifite agaciro ka miliyari 219,57 Frw. Ibyageze mu Rwanda biturutse mu mahanga, bikongera koherezwa muri RDC byo byari bifite agaciro ka miliyari 667,36 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!