00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, abakozi basabwa kwimika ineza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 18 May 2024 saa 11:54
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye abari mu rwego rw’ubuzima kwanga ikibi, bagaharanira icyiza, kuko ari byo bizabafasha kunoza inshingano bafite zo gutuma ubuzima busagamba.

Yabigarutseho ku wa 17 Gicurasi 2024, ubwo Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho byibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyabereye mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Muri ibi bitaro, amateka agaragaza ko abaganga 31 babikoragamo bagize uruhare muri Jenoside, aho bishe bagenzi babo b’abaganga ndetse n’abarwayi, kuko aho kubakiza igihe bazaga barembye bo bahitaga babasonga.

Mu buhamya bwa Umubyeyi Oda wari umuforomokazi muri CHUB, akaza no kuharokokera; yavuze uburyo abari abaganga bagenzi babo, babibasiye bakagera n’aho kubica kandi bari basangiye umwuga wo kuvura.

Yavuze uburyo Jenoside igitangira, we na bagenzi be bazaga mu kazi ko kuvura, ariko bataha bakajya kwihishahisha, nyuma bigakomera bagenzi be bakaza no kubica.

Ati ’’Mu bicanyi ntazibagirwa harimo ’Assistant Médical’ witwaga Sipiriyani, na we wagize uruhare mu bwicanyi, kandi yari mugenzi wacu wa hafi dusangiye umwuga, ubu sinzi amaherezo ye.’’

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, Dr Ngarambe Christian, yagaragaje ko mu makuru amaze gukusanywa, abaganga bagera kuri 31 bagize uruhare muri Jenoside, avuga ko ari amateka ateye agahinda.

Ati ”Mu rutonde ruhari rw’abakoraga kwa muganga hirya no hino mu gihugu, hagaragaramo abaforomo n’abandi bakozi bakoraga kwa muganga 89, ariko muri abo, 31 bayikoreye muri Butare.’’

Yakomeje avuga ko igiteye agahinda, ibyo bikorwa bya kinyamaswa babikoze bayobowe n’uwari Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubuvuzi, Dr Karemera Alphonse ndetse n’uwari Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, Dr Nshimyumukiza Jotham.

Yanagaragaje ko muri abo baganga harimo n’abanyeshuri batatu bari batararangiza amasomo, bahisemo umwuga wo kwica, igishimangira ubukana bwa Jenoside yari yaracengejwe no mu bato.

Ntawurushimana Jean Népomuscène, umwe mu bakozi ba CHUB, yavuze ko ibyakozwe na bamwe muri bagenzi babo bigayitse cyane kandi bibatera ipfunwe, yongeraho ko bibaha umukoro wo gukora neza, bagahanagura amateka mabi yaranze bagenzi babo, batanga serivisi nziza nta vangura ndetse bakanagaragara mu bikorwa byubaka igihugu.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sanzimana Sabin, yasabye abaganga gukura amasomo mu mateka mabi yaranze bamwe mu baganga bo mu 1994, maze bagahitamo kwanga ikibi.

Ati ”Nubwo ari amateka yacu mabi, ariko tuyakuremo n’amasomo yadufasha kwanga ikibi, turusheho kubaka icyiza. Kutavangura, uje kwivuza ntubanze kumureba uko asa, aho uturutse cyangwa uko ureshya, uwamwohereje n’ibindi; ahubwo umwakire neza kuko ni na yo politiki y’igihugu cyacu.’’

Abibukwaga ni abari abakozi b’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare mu nzego zose, abarwayi ndetse n’abandi bari bahahungiye, kongeraho n’abandi bo mu bindi bigo by’ubuzima hirya no hino bishwe muri Jenoside bazira ko bari Abatutsi.

Kugeza ubu, nta mubare uzwi neza w’abiciwe muri CHUB kuko amakuru y’aho imibiri yajugunywe atamenyekanye yose.

Hakozwe n'urugendo rwo Kwibuka, rwahereye kuri CHUB rugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye, barongera basubira muri CHUB
Muri Butare habaye Jenoside ndengakamera, ariko birushaho gukabya ikozwe n'abari barize ibyo kubungabunga ubuzima. Uru rugendo rwari urwo kwamagana ababikoze bose
Ubwo bageraga ku Rwibutso rwa UR-Huye bari bitwaje indabo zo gutura abishwe muri Jenoside baruruhukiyemo
Hashyizwe indabo ku mva ziruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Inzego zitandukanye zashyize indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside bari abakozi b'ibigo byari bishamikiye kuri Kaminuza nka IRST na CHUB
Umubyeyi Oda wari umuforomokazi muri CHUB, akaza no kuharokokera, yavuze uburyo abari abaganga bagenzi babo, babibasiye bakagera n’aho kubica
Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo w'Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, Dr Ngarambe Christian, yagaragaje ko kuba mu baganga 89 bahamijwe ibyaha bya Jenoside, harimo 31 bose bo muri CHUB, ari amateka ateye agahinda
Cyari igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyahuriweho n'inzego zose z'ubuzima mu Rwanda
Dr Nsanzimana Sabin yasabye abaganga gukura amasomo mu mateka mabi yaranze bamwe mu baganga bo mu 1994, maze bagahitamo kwanga ikibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .