Ibi yabivugiye mu nama y’ikigo mpuzamahanga cyita ku Bidukikije, GGGI, yahuzaga inzego zitandukanye zirimo n’iz’abikorera ku wa 4 Mata 2025, yari igamije kurebera hamwe amahirwe n’inzitizi biri mu gukoresha AI hagamijwe kurengera ibidukikije mu Rwanda.
Kabera yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikeneye gushyiraho amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze ya AI kugira ngo ikoreshwe mu buryo bufitiye inyungu igihugu.
Yagize ati “Kugira ngo AI idufashe koko, Guverinoma ikeneye gushyiraho amategeko n’amabwiriza kugira ngo hizerwe ko ikoreshwa mu buryo bwiza, bwizewe, kandi burengera ibidukikije.”
Akomeza avuga ko AI iramutse ikoreshejwe neza, yatanga umusaruro mu bintu byinshi birimo gucunga ingufu, amazi, kugabanya imyuka ihumanya ikirere ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Kabera avuga ko kugira ngo ibyo bigerweho, inzego zose zikwiye gukorana kugira ngo harebwe ko uburyo ikoreshwamo buhura n’intego z’igihugu.
Yagize ati “Ibigo n’inzego zitandukanye bikeneye gukorera hamwe mu gushyiraho uburyo bukwiye bwo gukoresha AI, mu buryo buzagirira akamaro buri wese ndetse n’ibidukikije.”
Mu gihe muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, hakomeje kurebwa uko habyazwa umusaruro ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, GGGI yagaragaje ko iri koranabuhanga rishobora no gukoreshwa mu kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi uhagarariye GGGI mu Rwanda, Caroline Reas, yavuze ko mu yindi mishinga bakoreshejemo AI, iri koranabuhanga ryagaragaje umusaruro.
Yagize ati “Twabonye ko AI ishobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo bihari by’imihandagurikire y’ikirere, ibibazo bibangamira iterambere n’ibindi.”
Caroline avuga ko AI ibafasha kumenya umusaruro w’ibintu runaka, gupima ibyago bishobora kubaho nk’ibiza, kandi bikabafasha kumenya ahakeneye gushorwa imari.
Icyakora, avuga ko AI iramutse idakoreshejwe neza, ishobora guteza ibyago cyane kurenza ibyo yafashaga mu gukemura, ari yo mpamvu bakorana n’ibigo bitandukanye kugira ngo umutekano w’iri koranabuhanga wizerwe.
Yagize ati “Isaba imbaraga nyinshi ndetse ishobora kugira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere idacunzwe neza. Ni yo mpamvu dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo tumenye neza ko iri koranabuhanga rya AI riri kwihuta, ryizewe.”
Tuyizere Emmanuel washinze ikigo gikora ikoranabuhanga ripima imyuka ihumanya ikirere ibinyabiziga bisohora, Greenalytics, yavuze ko na bo bagiye gushaka uburyo bakoresha AI mu bikorwa byabo, kuko izajya iborohereza kumenya imyuka yasohotse no kumenyesha nyir’ikinyabiziga ingano y’imyuka gisohora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!