Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yabisabye kuri uyu wa Gatanu ubwo Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko yasuzumaga umushinga w’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda.
Dr Uwamariya yavuze ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri ubwayo ari nziza, icyakora agaragaza ko hari ababyeyi batayumvise uko iri.
Yagize ati “Iyo uvuze gutanga umusanzu hahita hazamo na cya kindi cyo kuvuga ngo kwiga ni ubuntu, ugasanga ababyeyi babifashe nk’aho ari ukubaka ikiguzi cy’uburezi kandi atari ko bimeze. Twe twifuzaga ko byagaragara kugira ngo wa mubyeyi yumve ko afite izo nshingano ariko kuko ntaho byagaragaraga, umubyeyi ntabwo yumvaga ko izo nshingano azifite, niyo mpamvu twifuje ko bijya mu itegeko.”
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kugaburira abana ku mashuri bitagamije kurya gusa, ahubwo ari n’intwaro Leta yasanze yagabanya umubare w’abana bava mu ishuri.
Ati “Kugaburira umwana ku ishuri bijya gutekerezwaho hari hagaragaye ikibazo cy’abana bava mu ishuri, bitangizwa mu mashuri amwe n’amwe. Aho iyi gahunda yakurikijwe ukabona ikigero cy’abana bata ishuri cyagiye kigabanyuka.”
Uyu mushinga w’itegeko uri gusuzumwa na Komisiyo mbere y’uko ugezwa ku Nteko rusange y’abadepite ngo bawemeze.
Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.
Mu myaka ine ya mbere, iyi gahunda yahabwaga ingengo y’imari ya miliyari 5.5 Frw ariko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, yageze kuri miliyari 7 Frw.
Umwaka ushize, abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 baryaga ku ishuri bari 97.3%, Umujyi wa Kigali wazaga ku isonga n’ubwitabire bugera ku 100%, Amajyaruguru 99.4%, Intara y’Uburengerazuba 95.2%, Amajyepfo 97.3%, Intara y’Uburazirazuba nayo ikagira ubwitabire bwa 97.3%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!