Iyi Kaminuza iherutse gushyirwa muri Kaminuza za mbere ku isi zikora ubushakashatsi mu bya siyansi.
Buri mwaka iyi kaminuza itangaza urutonde rw’abanyeshuri batatu b’abanyamahanga b’indashyikirwa. Ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, hajeho izina rya Richard Mindje wigaga ibijyanye n’ibidukikije (Environmental Sciences) akaba akora ubushakashatsi mu ishami ryo gukumira ibiza n’ingaruka zabyo.
Mindje yabwiye IGIHE ko yishimiye kuza kuri urwo rutonde, no guhembwa nk’umwe mu banyamahanga bitwaye neza.
Yavuze ko guhabwa igihembo nk’iki byahoze biri mu nzozi ze nyuma y’uko kuva yagera mu Bushinwa yabonaga abandi banyamahanga babihabwa bikamutera gushiramo imbaraga nyinshi ngo nawe azabashe kucyegukana.
Yongereyo ko ikimushimishije kurushaho ari uko yegukanye icyo gihembo ku nshuro ya kabiri, dore ko no mu mwaka wa 2019 ariwe wahawe icyo gihembo.
Ubusanzwe icyo gihembo gitangwa hagendewe ku ngingo nyinshi ariko hakibandwa cyane ku ireme ry’ubushakashatsi umunyeshuri yakoze.
Mindje aherutse guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu kubungabunga ibidukikije. Yakoze ubushakashatsi ku bijyanye n’ikumira ry’ibiza ari nabwo bwamuhesheje amahirwe yo kwitabira zimwe mu nama zikomeye zihuza abashakashatsi mu mpande zose z’isi.
Nyuma yo kwiga muri iyo kaminuza, Mindje yavuze ko afite intego yo gusangiza abandi ubumenyi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda akorana bya hafi na Leta, ibigo by’amashuri na za kaminuza.
Midnje yagiye kwiga mu Bushinwa mu mwaka 2016, nyuma y’uko Kaminuza ya UNILAK yigagamo imuhaye amahirwe yo kujya gukomerezayo amasomo ye y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza.
Uyu musore yavutse mu 1994. Umuryango we utuye i Kigali mu karere ka Kicukuro, umurenge wa Kigarama. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Consulaire Congolais.
Mindje yakabaye yaratashye muri Kamena 2020 ariko kubera icyorezo cya Coronavirus, ntibyamworoheye aribwo yahawe amahirwe yo gukomeza amasomo y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (Ph.D) mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!