00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minaloc yashyizeho amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’insengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yashyizeho amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’insengero mu rwego rwo gukomeza ingamba zo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Kuva igihe Covid-19 yagereye mu Rwanda ibikorwa by’amadini n’amatorero biri mu byagiye bifungwa bya hato na hato kubera ingamba zo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu.

Kuri ubu imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko iki cyorezo kiri kugenza make ari na yo mpamvu ibikorwa byari byarafunzwe hafi ya byose byadohorewe harimo n’insengero.

Amabwiriza mashya agenga insengero yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021, asimbura ayari yatangajwe ku wa 2 Mata 2021 ndetse akaba ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa nk’uko Minaloc ibivuga.

Bigaragara ko mu bishya harimo ko n’abana bose bemerewe kwitabira amateraniro ariko mu gihe bari kumwe n’ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuru.

Ikindi ni uko imihango yose y’idini cyangwa itorero yemewe uretse umwihariko washyizwe ku muhango w’umubatizo wo mu mazi menshi aho ababatizwa, ubatiza n’abamufasha bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha atarenze 72 mbere y’umubatizo.

Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney akomeza avuga ko insengero z’amadini n’amatorero byemewe mu Rwanda kandi zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa zizakomeza gukora ariko zikakira abantu batarenze 50% y’ubushobozi bwazo.

“Amadirishya n’inzugi by’ahasengerwa bigomba kuba bifunguye kugira ngo hinjiremo umwuka uhagije kandi hagati y’iteraniro n’irindi hagomba kujyamo umwanya uhagije, ungana n’isaha imwe kugira ngo habanze gukorwa isuku mbere y’uko irindi teraniro rikorwa.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko uburenganzira bwo gufungura insengero buzakomeza gutangwa n’ubuyobozi bw’Uturere nyuma y’aho igenzura rihuriweho n’inzego z’ibanze, iz’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero ryemeje ko insengero zasabye ubwo burenganzira zujuje ibisabwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .