00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINALOC yagaragaje amikoro make nk’inzitizi kuri gahunda yo kongerera ubushobozi utugari

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 January 2025 saa 11:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yagaragaje ko gahunda yo kongerera ubushobozi utugari no kutwongerera abakozi ikomeje gukomwa mu nkokora no kubona amikoro ahagije ngo bishyirwe mu bikorwa.

Ku wa 28 Werurwe 2023, ni bwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bagejeje kuri Perezida Paul Kagame icyifuzo cyo kongererwa umubare w’abakozi bakava kuri babiri bakaba bane, ndetse bongererwa umushahara.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu igaragaza ko Urwego rw’Akagari rufite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose za leta, bityo bisaba ko rwitabwaho by’umwihariko.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, agirana ibiganiro n’abagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, Minisitiri Dr. Patrice Mugenzi, yagaragaje ko ikibazo cy’amikoro ari cyo gikomeje gukoma mu nkokora gahunda yo kongerera abakozi urwego rw’utugari.

Ati “Mu kagari harimo abakozi babiri, turifuza kongerera ubushobozi akagari tukabongerera abandi bakozi bafasha abahari kugira ngo batange serivisi ku baturage. Turacyafite imbogamizi z’ingengo y’imari igishakishwa kugira ngo niba ari abakozi bagiye mu kagari bazabe bafite ubushobozi, bafite imashini n’uburyo bagera ku baturage bitabagoye.”

Yavuze ko hataramenyekana igihe bishobora gukorerwa kuko hakiri gushakwa ingengo y’imari.

Ati “Umbajije ngo ni ryari? Sinkubwiye ngo ni Ejo cyangwa Ejobundi ariko mumenye ko biri gutekerezwaho mu rwego rwo kugira ngo nibura duhe umuturage serivisi imukwiriye.”

Yavuze ko kuri ubu akagari gafite abakozi babiri barimo ushinzwe Imiyoborere myiza ari we Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’Ushinzwe Iterambere ari we SEDO.

Yerekana ko hakiri kwigwa ku bintu byinshi birimo umubare w’abakozi bashobora kongerwamo bijyanye n’imiterere y’inshingano.

Ati “Turifuza ko hazamo n’ushinzwe irangamimerere ku buryo bya bibazo by’irangamimerere, n’undi wese twakumva ukwiye kugira ngo nibura serivisi inoze y’umuturage ayigereho. Nta nubwo turamenya ngo ni bangahe, ariko ikizwi ni uko dushaka kungerera ubushobozi akagari.”

U Rwanda rufite utugari 2.148, aho buri kagari biteganywa ko gatanga serivisi 22 ku baturage bari hagati ya 7000 na 9000, bangana n’ingo ziri hagati ya 900 na 1000.

Muri Gashyantare 2024, uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yari yabwiye Abadepite ko kuvugurura utugari tugashyirwa ku rwego rwifuzwa ku buryo ibibazo byose by’abaturage bizajya bikemurirwa kuri ruriya rwego byasaba nibura miliyari 24 Frw.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi, yavuze ko kongerera ubushobozi utugari bigikomwa mu nkokora no kubona amikoro
Abadepite babajije impamvu utugari tutongererwa ubushobozi kandi ari urwego rw'ingenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .