Iki kiganiro Bisimwa yakigiranye n’umushakashatsi Dr. Bojana Coulibaly, amusobanurira byinshi ku rugamba umutwe wa M23 urimo kuva mu 2012 n’impamvu yatumye ufata intwaro.
Bisimwa yabwiye Dr. Coulibaly ko M23 igendera ku murongo wo kwirwanaho kuko itagaba ibitero, asobanura ko inshuro zose yafashe ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yabaga yashotowe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Ku ifatwa rya Rubaya ryabaye muri Gicurasi 2024, Bisimwa yasobanuye ko M23 yari yamenye ko ingabo z’u Burundi ziri kuhatoreza Imbonerakure n’indi mitwe yitwaje intwaro kugira ngo bigabe ibitero ku baturage bari mu bice ingenzura.
Yagize ati “Twarabitangaje ko hari imyitozo ingabo z’u Burundi zahaga Imbonerakure muri Rubaya, zitoza urubyiruko, Abanye-Congo mu gukoresha intwaro gakondo, zifite umugambi wo kubohereza mu bice tugenzura kugira ngo bice, bateze akababaro.”
Nyuma y’iki kiganiro, Michela Wrong ugaragaza byeruye ko arwanya Leta y’u Rwanda na M23, yibasiye Dr. Coulibaly, amwita umucengezamatwara w’u Rwanda
Yanditse ati “Si umushakashatsi udafite aho abogamiye. Ibi bifatwa nk’ukudasonabukirwa ibintu cyangwa se ubujiji bukomeye.”
Wrong akunze kumvikana haba mu nyandiko ze, haba mu nkuru n’ubutumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga, ashinja Leta y’u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Uyu Mwongerezakazi wakoreye mu karere k’ibiyaga bigari ni umwe mu bakwirakwije igihuha gishinja ingabo z’u Rwanda zikorera mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, ko zagiye kurwanya abigaragambirizaga mu mujyi wa Maputo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye ikinyoma cya Wrong, asobanura ko ingabo z’u Rwanda zitigeze ziva muri Cabo Delgado.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Twaratunguwe kubera ko ingabo z’u Rwanda ziri ku mpera mu majyaruguru, mu ntara ya Cabo Delgado. Twarabisomye, ni ibihuha byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.”
Yakomeje ati “Murabizi, muri iki gihe turimo cy’imbuga nkoranyambaga, umuntu ashobora kubyuka, agakwirakwiza ibihuha ku bintu bitumvikana. Kuki ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique, zishobora kuva mu bilometero 1700 zijya i Maputo guhangana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique?”
Leta ya RDC ivugwaho gukoresha abanyamakuru, baba ab’imbere mu gihugu n’abakorera ibinyamakuru mpuzamahanga nka Wrong kugira ngo bakwirakwize icengezamatwara ryayo rigamije kwibasira abatavuga rumwe na yo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!