00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meteo yateguje imvura muri Mutarama 2025

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 January 2025 saa 02:30
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Mutarama 2025, mu bice byinshi by’igihugu hazakomeza kugwa imvura nk’iyari isanzwe igwa muri uku kwezi iba iri hagati ya milimetero 0 na 150.

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mutarama 2025, ryerekana imiterere y’ikirere muri uku kwezi.

Mu Rwanda hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe, uretse mu bice byinshi by’uturere twa Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi cyegereye Pariki ya Nyungwe.

Aha ho hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’isanzwe ihagwa kuko izaba iri hagati ya milimetero 0 na milimetero 180.

Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 180 iteganyijwe muri Rusizi, Nyamasheke, Nyaruguru, Nyamagabe n’igice gito cya Karongi. Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150, iteganyijwe muri Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Huye, Gisagara, Nyanza, Ruhango, Ngororero, Musanze na Burera, n’ibice bike bya Nyaruguru, Nyamagabe, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu Karere ka Rulindo, Kamonyi, Muhanga, Gakenke na Gicumbi. Ahandi hateganyijwe iyi mvura ni ahasigaye hose mu turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Ngororero, Musanze, Burera, amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Umujyi wa Kigali n’agace gato k’uburengerazuba bw’Akarere ka Bugesera.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90 iteganyijwe mu bice bisigaye by’uturere twa Bugesera, Kamonyi na Gicumbi, igice gisigaye cy’Umujyi wa Kigali no mu burengerazuba bw’uturere twa Ngoma, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.

Igice gisigaye cy’uturere twa Ngoma, Rwamagana, ahenshi mu Turere twa Kirehe na Kayonza, ibice byo hagati by’ Akarere ka Gatsibo n’igice gito cy’uburengerazuba n’amajyepfo by’Akarere ka Nyagatare hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60, mu gihe ahasigaye hose mu ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 30.

Ikindi Meteo Rwanda yatangaje ni ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 8 na 16.

Muri rusange, ubushyuhe buteganyijwe muri Mutarama 2025, ntaho butaniye n’ubusanzwe.

Meteo yateguje imvura isanzwe muri Mutarama 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .