00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbamutima za Dr. Habumugisha nyuma y’uko Mega Global Link ayoboye yegukanye igihembo cy’umwaka

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 November 2024 saa 07:29
Yasuwe :

Dr. Francis Habumugisha uyobora Mega Global Link, yagaragaje ko guhabwa igihembo cy’umwaka nk’ikigo cyafashije Abanyarwanda benshi kujya kwiga mu mahanga mu mwaka wa 2024, ari igihamya cy’uko umusaruro w’ibyo bakora wigaragaza.

Mega Global Link yahawe igihembo cya Abroad Education Agency Of The Year mu bitangwa n’Ikigo Karisimbi Events.

Buri mwaka ibigo bya leta n’ibyigenga bikora ubucuruzi bw’ibintu na serivisi bishimirwa kuba indashyikirwa mu kwakira neza ababigana mu bihembo ngarukamwaka bizwi nka Service Excellence Awards.

Mu bigo byahembwe kuri iyi nshuro harimo na Mega Global Link, yahembewe uruhare rwayo mu gufasha Abanyarwanda kujya kwiga mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Mega Global Link, Dr. Habumugisha Francis, yashimye igihembo yahawe, yemeza ko kigiye kubatera imbaraga zo kurushaho gukora cyane.

Ati “Uyu ni umunsi w’agaciro kuri Mega Global Link, Mega Global Market na Goodrich Business Group muri rusange kuba twatwaye igikombe nk’iki. Icya mbere turashima Imana, ni yo yaduhaye imbaraga, ni yo yaduhaye ubwenge no kwitangira Abanyarwanda tukabakorera kugeza ubwo dutorwa tukaba ikigo cya mbere cy’umwaka mu gutwara abantu hanze.”

Yagaragaje ko Mega Global Link yinjiye muri ibyo bikorwa Abanyarwanda birirwa bataka kubeshywa no kuriganywa n’ababizeza ibitangaza.

Ati “Tuza muri uru rwego abantu barariraga, basabaga Visa bakazibura kandi wenda bujuje ibisabwa ariko bitakurikiranywe uko bikwiye, abandi babeshywaga ko babona visa kandi nyamara batujuje ibisabwa. Twe tukubwiza ukuri tukakubwira ngo ntabwo iyi Visa wayemererwa ariko iyi birashoboka.”

Yagaragaje ko Mega Global Market imaze kuba ubukombe mu mwaka umwe gusa imaze ikora.

Kuri ubu ifasha abagiye mu mahanga barimo abagenda bagiye mu kazi, kwiga, byaba iby’igihe kirekire cyangwa amasomo y’igihe kigufi, mu mashuri yisumbuye, abanza, abagiye gusura inshuti n’abavandimwe n’ababa bagiye gutembera cyangwa kwivuza.

Ibyo babikora mu bihugu byo mu Burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mega Global Link yagabye amashami aho kuri ubu ifite ibiro mu Rwanda, ikaba ikorera muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Canada no mu Burayi.

Dr. Habumugisha yagaraje ko mu mwaka uri kugana ku musozo, Mega Global Link yafashije benshi kujya mu mahanga kandi ko bihaye intego yo gukomeza kuzamura umubare.

Ati “Twihaye intego ko kuri uyu mwaka tugiye gutangira bazaba benshi kurushaho. Akari ku mutima wanjye ndetse na Mega Global twese ni uko twishimye bitavugwa dushima Imana yatubashishije kumenya ko tubereyeho abandi, twitangira akazi dukora, tugakora amanywa n’ijoro ngo twubahirize igihe twa vuganye n’umukiliya, tumuhe serivisi nziza kandi tumufashe kugera ku nzozi ze.”

Yashimangiye kandi ko bagiye gukomerezaho mu kurushaho gutanga serivisi nziza kuko ari byo biyemeje.

Yagaragaje ko mu gihe cya vuba abafashijwe na Mega Global bazatangira gutanga ubuhamya bw’uko bahinduriwe ubuzima.

Mega Global Link ikorera mu Mujyi wa Kigali rwagati mu nyubako ya Matheus House mu igorofa rya gatatu.

Ibihembo bitangwa na Karisimbi Events byasize Dr. Habumugisha n'abakozi ba Mega Global Link muri rusange bamwenyura
Dr. Habumugisha yagaragaje ko yishimiye igihembo yegukanye
Umuyobozi muri RGB ashyikiriza igihembo Dr. Habumugisha ku bwa Mega Global Link
Dr. Habumugisha yishimana n'abari bitabiriye ibirori yaherewemo igihembo
Mega Global Link yahembewe gufasha Abanyarwanda kwiga mu mahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .