00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Masisi: Abatuye muri Nturo bagaragaje uruhare rw’ingabo z’u Burundi mu gitero batwikiwemo inzu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 March 2025 saa 05:53
Yasuwe :

Abatuye mu mudugudu wa Nturo, teritwari ya Masisi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaje ko ingabo z’u Burundi zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba zagize uruhare rukomeye mu gitero batwikiwemo inzu.

Mu Ukwakira 2023, imitwe yitwaje intwaro irimo iyo muri Nyatura, Mai Mai na FDLR byatwitse inzu zigera kuri 300 zo mu mudugudu wa Nturo, zirakongoka. Abaturage baho baziraga ko baba bafitanye isano n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Umuyobozi w’abarwanyi ba M23, Gen Maj Sultani Makenga, aherutse gusobanurira Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi ko inzu zo muri Nturo zatwitswe kubera ko uyu mudugudu wari wiganjemo Abanye-Congo b’Abatutsi bafitiwe urwango rukomeye n’iyi mitwe.

Yagize ati “Ubwawe wiboneye uburyo umudugudu wa Nturo watwitswe ugakongoka kubera ko wari utuwe n’abiganjemo Abatutsi. Tugomba gutsinda iyi ngengabitekerezo y’urwango rushingiye ku moko, tugashyira imbere ubwiyunge.”

Mu kiganiro na Conspiracy Tracker Great Lakes, Niyongabo Gishaja utuye muri Nturo yasobanuye ko mbere y’uko M23 ifata uyu mudugudu, ingabo z’u Burundi zari mu butumwa bwa EAC, Nyatura, Mai Mai na Wazalendo byari biwukikije.

Niyongabo yavuze ko mu bihe byabanje, Nturo yaterwaga n’iyi mitwe yitwaje intwaro, abaturage bayo bahungira ku ngabo z’u Burundi zari ku munara Gicwa kuko bizeraga ko ari zo makiriro yabo, aho kubatabara, zirabirukana, zibabwira ko ahubwo ziri kumwe na FDLR.

Ati “Baje ari EAC, bagera kuri Petit Masisi bahashyira ikigo cya gisirikare, bazamuka kuri antenne yo mu Gicwa ibaho ikigo cya gisirikare cyo kurinda abaturage. Tuza guterwa hano ku Nturo tubahungiraho, baravuga bati ‘Ntacyo twabamarira, ahubwo ababarwanya ni FDLR, turi kumwe’.”

Tuyishime Aline yasobanuye ko buri uko iyi mitwe yateraga Nturo, bahungiraga ku ngabo z’u Burundi, ariko zikababwira ko zitabashaka, umunsi umwe zibabwira ko bagomba gusanga abo bise "basaza babo".

Ati “Ubundi igihe batwirukankaho, bakatubwira ngo ntabwo badushaka, baturutse i Rushinga, ku Buraza, mu muhanda, hakurya iriya kwa Munyaruguru ni FDLR zaturutse. Tugeze ruguru ku Barundi, baratubwira ngo ntabwo tugomba kubahungiraho, ngo nidusange basaza bacu, turabaza ‘Ese ni abahe?’ Nta kindi batubwiye, baratwirukankana, twicara mu gikuyu.”

Niyongabo yasobanuye ko ibitero bya mbere byarangiye, kandi ko byiciwemo abaturage benshi babuze ubatabara, hakurikiraho ikindi gikomeye cyari kigamije gutwika umudugudu wose no gutsemba abawutuyemo.

Ati “Intambara irahoshoroka, ku munota wa nyuma baza gutwika no gutsemba. Dufite n’abantu benshi bagiye bagwa hano. Hapfuye abantu benshi, uwo bita Gakombe yaguye hano, hapfa Mwise, umubyeyi umwe araswa mu itako, afite isasu, baramuvuye arakira.”

Tuyishime yatangaje ko yarwanye n’umusirikare w’Umurundi ubwo yamwirukanaga, ariko we akabyanga kuko yabonaga nta handi ashobora guhungira ku buryo ubuzima bwe bwarokoka.

Ati “Umurundi yaransunitse, nanjye ndamusunika. Narwanye n’Umurundi, ndamubwira ngo sindi bujye gupfa. Hari amakompora menshi, amazu menshi ari gutwikwa. Ndavuga ‘Ntabwo bishoboka, njyewe ndinjira aho muri bube, nanjye ni ho ndi bube kuko nta buhungiro dufite’. Nari ndi kugira nanjye ninjire mu ndaki, ndi guhunga amasasu.”

Niyongabo yasobanuye ko mu gitero cyo kubatwikira inzu, abenshi bo mu mudugudu wa Nturo bahungiye mu gace ka Bwiza, kandi ko imitungo yabo yose yahiye kuko nta washoboye kuyihungana, yaba matelas cyangwa se ikiyiko.

Ati “Nari mfite inka 40, ihene ntoya 15, ibyo byose byamburiye mu maso, ibyo mu nzu bitarimo. Nari nubatse, mfite ibintu mu nzu, ibyangombwa byose birimo ariko nta na kimwe nigeze mvana mu nzu. Nahunganye abana banjye, umwe ku mugongo wanjye, undi ku mugongo wa nyina, undi mushyira mu kuboko, undi yigenza n’amaguru.”

Tuyishime we yasobanuye ko yatwikiwe inzu yaguze ibihumbi 3 by’Amadolari, ati “Bayatwikishije lisansi, barapompaga, bagendaga banyanyagiza. Batwitse tudahari, natwe iyo tuhaba baba baradutwitse kandi hari n’abacu baguye hano.”

Nyuma y’aho ifashe Nturo, abari batuye muri uyu mudugudu barahungutse, bubaka inzu nshya, bongera gutangira ubuzima bushya butekanye. Basubukuye ibikorwa bibateza imbere birimo ubworozi n’ubucuruzi.

Inzu 300 zo mu mudugudu wa Nturo zatwitswe n'imitwe ishyigikiwe na Leta ya RDC

Umva ubu buhamya hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .