00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Makolo yagaragaje ko kubungabunga umutekano w’u Rwanda bidakenera uruhushya

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 August 2024 saa 01:59
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko Abanyarwanda batazasaba uruhushya rwo kubungabunga umutekano w’Igihugu cyabo, mu gihe abarimo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR bafite umugambi wo kuwuhungabanya.

Makolo wakomozaga ku Ijambo Perezida Paul Kagame yavuze ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abadepite, yavuze ko Abanyarwanda bazi agaciro k’amahoro nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ntawe tuzasaba uruhushya rwo gukora ibisabwa kugira ngo u Rwanda rutekane.” Na none ati “Tumaze imyaka 30 tuvuye muri Jenoside yari hafi gusenya igihugu cyacu. Bityo rero, tuzi agaciro k’amahoro. Ntitwarwaniye amahoro gusa, ahubwo twarwaniye n’ubumwe.”

Mu gihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari intambara, Makolo yavuze ko Perezida Kagame asaba ubufatanye bw’Akarere mu gukemura iki kibazo, yibutsa ko ari ikintu cy’ingenzi ku Rwanda.

FDLR imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC, hafi y’umupaka w’u Rwanda, ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro yifatanyije n’ingabo z’iki gihugu mu kurwanya M23. Leta y’u Rwanda isobanura ko mu gihe abagize uyu mutwe bafite umugambi wo kuruhungabanya, byabaye ngombwa ko ikaza umutekano.

Ibi Makolo yabishimangiye agira ati “Twongereye ingabo ku mupaka wacu na RDC kandi twafashe ingamba kugira ngo intambara irimo FDLR, yavuye mu Rwanda mu 1994 nyuma yo gukora Jenoside, itazagera mu gihugu cyacu.”

Yakomeje ati “Tuzafata ingamba zose ziri ngombwa mu kurinda imbibi zacu, tubungabunge amahoro twagezeho bitugoye. Twakoze byinshi muri iki gihugu kugira ngo tugere aho turi ubu. Dushaka kubungabunga amahoro n’umutekano mu Rwanda.”

Intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC zatumye Abanye-Congo bahunga. Impamvu ikomeye ibatera guhunga ni itotezwa bakorerwa n’ababita Abanyarwanda, ubutegetsi bwabo ntibugire icyo bubikoraho.

Makolo yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu wa politiki mu gukemura ikibazo cy’aba Banye-Congo, rwifatanyije n’ibihugu by’Akarere ndetse n’abahuza. Ati “Twifuza kubona aya makimbirane arangira. Duhora twiteguye ibiganiro.”

Umuryango Mpuzamahanga usaba ubutegetsi bwa RDC gukemura ikibazo hifashishijwe inzira ya politiki, ariko bwo bwahisemo kwifashisha ingabo z’ibihugu by’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo n’indi mitwe y’ingabo itandukanye, butekereza ko ari zo zagikemura.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko imbaraga z’igisirikare zidashobora gukemura iki kibazo. Ati “Twifuza kubona igisubizo cya politiki kuri iki kibazo, si icya gisirikare.”

Makolo kandi yashimangiye Ijambo rya Perezida Kagame, agaragaza ko u Rwanda rwifuza kubana mu mahoro na RDC ndetse n’ibindi bihugu byo mu Karere.

Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko FDLR ari ikibazo ku mutekano warwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .