Maj Mudaheranwa ushinjwa kwica umusore amwitiranyije n’uwamutereye umwana inda yakatiwe burundu

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 31 Ukuboza 2020 saa 02:17
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo rwahamije Maj. Godfrey Mudaheranwaa uzwi nka Kirikiri icyaha cyo kwica abishaka umusore witwa Gashayija Sam amurashe, n’icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya burundu no gutanga indishyi ku muryango we ingana na miliyoni 18.8 Frw.

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, nibwo Urukiko rwasomye umwanzuro w’urubanza rwaregwamo Maj. Godfrey Mudaheranwa wari ukurikiranyweho icyaha cyo kwica arashe umwana w’umunyeshuri witwa Gashayija Sam wo mu karere ka Gatsibo, ndetse n’icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Byavuzwe ko yarashe uwo mwana amwitiranyije n’uwo yakekaga ko yamutereye umukobwa inda.

Mu iburanisha mu mizi ry’uru rubanza ryabaye ku wa 7 Nzeri 2020, ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha cyo kwica abishaka Major Mudaheranwa yari akurikiranyweho, yagikoze mu ijoro ryo ku wa 2 Gashyantare 2020, ubwo yarasaga Gashayija Sam, amurasiye mu Gasantere ka Cyinteko, mu Kagari Nyamirama mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Urukiko kandi rwanumvise kandi abatangabuhamya babiri bombi bemeje ko bari bahari umunsi uyu mugabo arasa Gashayija Sam ndetse ko bamwiboneye n’amaso yabo abika imbunda yari amaze gukoresha iki gikorwa kigayitse.

Maj Mudaheranwa yiregura yavuze ko byose ari ibinyoma kuko nta buryo bari kubasha kumenya ko ariwe ndetse n’ibara ry’imbunda yakoresheje cyane ko bose bavuze ko yabikoze hagati ya saa mbili na saa mbili n’igice z’umugoroba.

Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusuzuma neza ibyavuzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’ibyavuzwe na Maj Mudaheranwa n’abamwunganira, nyuma kandi y’igenzura ryihariye rwakoze ubwo rwajyaga aho icyaha cyabereye ndetse n’ahandi havuzwe mu kwiregura, harimo ku kigo cy’ishuri aho umwana wa Maj Mudaheranwa yiga, rwavuze ko rusanga Maj Mudaheranwa ahamwa n’ibyaha yari akurikiranyweho.

Urukiko rwavuze ko Maj Godfrey Mudaheranwa ahamwa n’icyaha cyo kwica ku bushake Gashayija Sam, n’icyaha cyo gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko, bityo rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu no kwamburwa amapeti ya gisirikare.

Urukiko kandi rwanamutegetse gutanga indishyi ku muryango w’umwana wishwe ingana na 18.800.000 Frw, aho buri mubyeyi w’uyu mwana azagenerwa miliyoni eshanu, abavandimwe be barindwi buri wese agenerwe miliyoni imwe, hishyurwe ibihumbi 700 Frw yakoreshejwe mu kumushyingura, ndetse n’igihembo cy’umwavoka kingana na miliyoni imwe, ndetse n’amagarama y’urubanza ahwanye n’ibihumbi 100 Frw.

Umubyeyi w’umwana wishwe, Batutsi Sam, nyuma y’isomwa ry’urubanza yabwiye IGIHE ko ubu yumva aruhutse kuko umwana we abonye ubutabera, kandi avuga ko ashimira ubutabera bw’u Rwanda kuko butigeze bubogama.

Yagize ati “Kuva mu kwezi kwa Kabiri nari ntaratuza, ariko ubu ubwo baciye urubanza bakamuhanisha igihano cya burundu biranshimishije, n’ubwo napfushije umwana ariko na we aho ari aragenda yibaze icyo yakoze.”

Uwahamijwe icyaha n’uruhande rurega bafite iminsi 30 yo kujurira nkuko amategeko abyemera.

Maj Mudaheranwa yahanishijwe gufungwa burundu , ihazabu no kwamburwa impeta za gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .