Mahmoud Ali Youssouf yatowe kuri uyu wa 15 Gashyantare 2025. Yatorewe i Addis Ababa mu nama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya AU.
Mahmoud Ali Youssouf uyoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Djibouti kuva mu 2005, yari ahatanye na Raila Odinga wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya na Richard Randriamandrato wo muri Madagascar.
Perezida wa Komisiyo ya AU, ni we muyobozi ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango, akaba anawuhagarariye mu by’amategeko.
Perezida wa Komisiyo ya AU atorwa buri myaka ine mu nama isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agatorwa inshuro imwe ishobora kongerwa.
Mu nshingano ze harimo kureberera ubuyobozi bwa komisiyo ndetse n’ibijyanye n’imari, guteza imbere no kumenyekanisha intengo za AU no guteza imbere imikorere yayo.
Perezida wa Komisiyo ya AU kandi aba ashinzwe gutanga ubujyanama no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa batandukanye, nk’ibihugu binyamuryango, abafatanyabikorwa mu iterambere n’ibindi.
Moussa Faki Mahamat wari kuri uwo mwanya, yawugiyeho mu 2017, yongera gutorerwa manda ya kabiri mu 2021. Yari yungirijwe n’Umunyarwandakazi, Dr Nsanzabaganwa Monique.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!