Mageragere: Barasaba kwimurwa bwangu ahaturitswa intambi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 06:59
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge barasaba guhabwa ingurane y’imitungo yabo bakimuka aho batuye kuko batewe impungenge n’inzu batuyemo zashegeshwe n’amabuye aturitswa n’intambi zo mu birombe by’amabuye baturanye.

Bamwe muri aba baturage babwiye TV1 ko babangamiwe cyane n’uburyo inzu zabo zashegeshwe n’intambi z’ibirombe bikurwamo amabuye y’agaciro.

Bavuga ko inzu zabo zamaze kwangirika ku buryo bukomeye ndetse bahangayikishijwe n’uko batajya bemererwa kuzisana kubera ko bamaze kubarirwa amafaranga bazishyurwa kugira ngo bimuke.

Muri ako gace habaruwe ingo 29 ziri muri metero 300 uvuye aho ibyo birombe biri ariko 13 muri zo arizo zimuwe gusa.

Umukecuru umwe yagize ati “Reba agakoni kanjye, reba ukuntu urutambi rwakagize, uru ni urutambi rwakagize gutya ubu ndi ku gasozi kandi kangaburiraga.”

Undi ati “Hagiye gushira umwaka batubariye ibyo babaze baraje baranabitwereka bari kumwe n’abayobozi bo ku karere turashima nta kibazo.”

Uwitwa Ndahiro uhagarariye Sosiyete y’Abashinwa iri mu zifite ibi birombe, yavuze ko hari hari uburyo bemeje ko bazajya bishyura aba baturage.

Ati “Twagiranye inama n’abaturage n’ubuyobozi tubabwira ko hazaba igice cya mbere n’icya Kabiri. Hari inama zakozwe abaturage barimo twemeza ko hazabanza kwishyurwa abantu bari bafite ikibazo mu gice cya mbere kandi abo bose baragiye, igice cya kabiri twavuze ko nidutangira kongera gukora tukabasatira tukabona hari ikibazo ari bwo tuzicara tukareba. Kugeza ubu ntabwo turi gukora.”

Gusa aba baturage bavuga ko kuba inzu zabo ziri kwangirika kandi batemerewe kuzisana biri kubabangamira cyane ku buryo bafite impungenge ko zishobora kubagwaho.

ibirombe biri gusenyera abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .