Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange yari igamije ubukangurambaga bwo kurwanya diabète (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ugushyingo 2019 saa 05:13
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abatuye Umujyi wa Kigali ku munsi wahariwe Siporo rusange uzwi nka ‘Car Free Day’, hagamijwe kurwanya indwara zitandura zirimo na diabète.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2019 cyari cyanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo , Aurore Mimosa Munyangaju ndetse n’abanyamuryango ba Imbuto Foundation.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abanya-Kigali muri iyi siporo hagamijwe ubukangurambaga mu kurwanya indwara ya diabète no gukangurira abanyarwanda kuyirinda.

Car Free Day ni gahunda yatangiye muri Gicurasi 2016 igamije korohereza no gushishikariza abatuye Kigali umuco wo gukora siporo no gukangurira abaturage kwirinda indwara zitandura.

Iki gikorwa kandi kiri muri gahunda yo kwigisha no kumenyereza abantu ko imihanda itubakirwa imodoka gusa, ahubwo ko inagenewe abantu.

Inshuro nyinshi, umujyi wa Kigali ufatanyije n’izindi nzego zishinzwe ubuzima baboneraho umwanya wo gutanga inyigisho no gupima abitabiriye indwara zitandura zirimo na diabète.

Diabète ni indwara idakira ifata abantu iyo impindura ikora umusemburo wa insuline inaniwe kuvubura umusemburo cyangwa se umusemburo ivubuye ntukoreshwe n’umubiri nk’uko bikwiriye.

Iyi ndwara igira amoko atatu y’ingenzi. Ariyo Diabète yo mu bwonko bwa mbere iterwa n’uko impindura ya insuline itayikora hakaba hataramenyekana ikiyitera, iya kabiri ni Diabète yo mu bwoko bwa kabiri, iyi ngo iterwa nuko impindura ikora insuline ikora nkeya cyangwa umubiri ukaba utayakira neza, ikaba iterwa ahanini n’umubyibuho ukabije.

Naho Diabète yo mu bwoko bwa gatatu yo iboneka mu bagore batwite kandi baba batari basanzwe bafite icyo kibazo mbere yo gutwita.

Inama zitangwa n’umuryango mpuzamahanga w’ubuzima mu rwego rwo gukumira iyi ndwara ya Diabète harimo, kwibanda ku kurya ibiryo birimo imboga kenshi no kugabanya ibiribwa byiganjemo isukari ikabije.

Hari ukugabanya kunywa inzoga nyinshi, kutanywa itabi ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri no kugabanya ibiro byinshi.

Kuwa Kane tariki 14 Ugushyingo 2019, u Rwanda rwifatanyije n’isi yose ku munsi wahariwe kurwanya indwara ya diabète.

Car Free day yatangiye ari ngarukakwezi ariko mu Ukuboza 2017, Perezida Kagame atanga igitekerezo ko yongererwa amasaha kugira ngo irusheho gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, ihita ihabwa iminsi ibiri mu kwezi, ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abanya-Kigali muri siporo rusange iba kabiri mu kwezi
Madamu Jeannette Kagame n'abandi bayobozi batandukanye ubwo bitabiraga siporo rusange
Iyi siporo rusange yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame yari igamije ubukangurambaga bwo kurwanya indwara ya diabete
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ni umwe mu bitabiriye siporo rusange kuri iki cyumweru
Minisitiri wa siporo, Mimosa Munyangaju Aurore na we yari yitabiriye siporo rusange kuri iki cyumweru
Ku munsi wa siporo rusange, abanyamaguru n'abakoresha amagare ya siporo baba bahawe rugari

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza