00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Car Free Day (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2022 saa 06:37
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange izwi nka car free day, iba inshuro ebyiri mu kwezi hagamijwe gushishikariza abantu kwirinda indwara zitandura.

Ni siporo yitabiriye ari hamwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa na bamwe mu banyamuryango ba Imbuto Foundation ndetse n’abakozi bayo.

Iyi siporo ikorwa kuva saa Moya za mu gitondo kugera saa Yine, imihanda imwe ikaba ifunzwe ku binyabiziga bikoresha moteri, igaharirwa abanyamaguru n’abakoresha amagare.

Muri iyi siporo rusange hari abagendaga n’amaguru ari abantu ku giti cyabo, abagenderaga mu matsinda n’abakoraga siporo yo kunyonga igare.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali gukunda gukora siporo bityo bakagira ubuzima bwiza..

Hari hagamijwe kandi gushishikariza abaturage kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama bakanapimwa izi ndwara ku buntu mu gihe runaka.

Nubwo yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, iyi siporo imaze kuba umuco ugenda ukura, cyane ko no mu zindi ntara ziri kugenda zitabira gukora iyi siporo rusange.

Gukora siporo ni bumwe mu buryo bufasha abantu kwirinda indwara zitandura.

Ni mu gihe nk’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ku ndwara zitandura muri 2013, bwagaragaje ko 2.8% bafite umubyibuho ukabije, 14.3% bafite ibiro byinshi bitajyanye n’uko bareshya, naho 7.8% bafite ibiro biri munsi y’ibyo bakabaye bafite.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr.François Uwinkindi, muri Gashyantare yavuze ko umubyibuho ukabije ari ikibazo gihangayikishije cyane mu Rwanda, gikwiye guhagurukirwa.

Ati "Umubyibuho ukabije wiganje mu mujyi cyane cyane mu bagore. Tugikora siporo rusange iyo twapimaga wasangaga abagore 24% bafite umubyibuho ukabije. Uwo ni intandaro y’indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, diyabete, kanseri n’izindi. Ibinure biziba imiyoboro imitsi itwara amaraso, iyo hazibye ijya ku mutima cyangwa mu bwonko, ni byo bitera guhagarara k’umutima (heart attack) na stroke."

Umujyi wa Kigali uvuga ko iyi gahunda ya siporo rusange ya Car Free Day ari n’umwanya wo gukomeza kubungabunga ibidukikije n’ikirere muri rusange no kubungabunga ubuzima.

Muri aya masaha imodoka zidakoresha imihanda, imyuka zisohora yangiza ikirere iragabanuka.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abatuye Umujyi wa Kigali muri Car Free Day
Iyi siporo iba n'umwanya mwiza wo gusabana ku bagize umuryango
N'inzego z'umutekano zitabira Car Free Day
Car Free Day yatangijwe mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura binyuze muri siporo
Car Free Day yitabirwa n'abakuru n'abato
Car Free Day ikorerwa mu bice bitandukanye by'Igihugu
Bamwe bahitamo kuza muri iyi siporo bari ku magare
Car Free Day ni kimwe mu bikorwa bya siporo rusange bimaze gukundwa cyane mu mujyi wa Kigali
Iyi siporo rusange imaze no kwigarurira imitima y'abanyamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .