Madamu Jeannette Kagame yahaye umukoro abagore bagize urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 10 Ugushyingo 2019 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abagize Inama Nkuru y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, guharanira kuzana impinduka mu gihugu, baharanira gukemura ibibazo bicyugarije umuryango Nyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri iki Cyumweru ubwo yitabiraga inama nkuru y’urugaga rw’abagore, yahuje abagore b’abanyamuryango bagera ku bihumbi bibiri , yabereye ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR Inkotanyi i Rusororo, muri Intare Arena.

Iyi ni inama ifite inyanganyamatsiko igira iti, ‘Abagore, duharanire umuryango ushoboye kandi utekanye’.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko ba Nyampinga ari abantu basesengura ibintu byose bigatuma babona ibibazo rimwe na rimwe bitabonwa na bose, kandi bagashakisha uko byakemurwa, ababaza niba koko bikibaranga uyu munsi cyangwa uko inshingano z’umugore zigenda zaguka, ibibazo nabyo bigenda bibagora kubikemura.

Yavuze ko ari kenshi abantu baganira ku “Umuryango ushoboye kandi utekanye”, bityo ko ari ngombwa ko abantu baganira ahakiri imbogamizi hagafatwa ingamba.

Yagize ati “ Natwe ni ko dukwiriye guhiga, iyo tugiye mu mateka y’umuryango usanga hari byinshi twagiye dukemura kuko ari twe byarebaga twenyine nka RPF-Inkotanyi, ubu twabonye igihugu gishyiraho amategeko, ingamba n’uburyo budufasha kugana ku iterambere. Ndifuza ko twajya inama yo kongera kurebesha ijisho ry’umugore, umutima w’umugore n’ubumuntu bwacu ibibazo byugarije umuryango. Ubundi mu muco wacu iyo bahigaga, ntibakubazaga icyo uzi, icyo utunze cyangwa akazi ufite, bakubazaga icyo wamariye abandi.”

Yakomeje agira ati “Iyo urebye usanga dufite ingamba nziza ariko byagera mu ishyirwa mu bikorwa hakabaho ibidindira, ese tugira uruhe ruhare mu kubikosora? Ubu ibibazo byugarije umuryango iyo tubivuga buri muntu wese biramureba kandi akaba yanabibazwa.”

Yavuze ko mu ihuriro ry’abantu, ushobora gusangamo abazana impinduka, ugasangamo abarimo ariko batagize icyo bahindura cyangwa bica, hakaba n’abumva bitabareba ariko barimo, ababwira ko bakwiye kujya bibaza buri gihe uko abari mu rugaga bahagaze ndetse n’icyo bakora.

Yagaragaje ko n’ubwo bigaragara ko hari intambwe yatewe ariko hakiri ibibazo bikeneye ingamba zidasanzwe.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uru rugaga ari kimwe mu byashyizweho bifasha kuba imboni y’umuryango, ndetse n’imbarutso y’impinduka mu guhindura ubuzima bw’abantu n’igihugu.

Yabasabye kuzana impinduka mu gihugu

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hari ibitakabaye bidindira mu muryango nyarwanda abagore bahari.

Ati “Hari ibyiciro by’ubuzima bw’igihugu turimo nk’Abagore kandi turi benshi, nyamara ugasanga hari gahunda zikidindira kandi duhari, hanyuma wakumva uko bikomeza kugaruka ukagira ngo ntawe ubishinzwe muri twe! Nk’abanyamuryango ba FPR by’umwihariko urugaga, twongere twibuke ko turi imboni z’umuryango aho dutuye, aho dukora n’ aho tuba.”

Yavuze ko badakwiye gucibwa intege n’ibyiciro birimo abagore bake, abibutsa ko nta hantu na hamwe umunyamuryango yabishatse yananirwa kuzana impinduka.

Ati “Hari ubwo abantu batekereza ko ku rwego bariho bitaborohera guhindura ibitagenda, nyamara nta rwego ruto umunyamuryango yabamo rwamubuza kuzana impinduka, bisaba gusa kubishyiraho umutima n’ubushake, urugaga rukwiriye kutwigira uko Abanyamuryango bahugurwa byimbitse kandi bifite intego n’ ibigomba kwibandwaho.”

Yabwiye abagize uru rugaga ko uru ari urugendo biyemeje kandi bazashobora, asaba ko urugaga rutekereza icyatuma bihuta kugira ngo babashe kugera ku yindi ntera.

Yabahaye urugero ku rugaga rw’Abagore rushamikiye ku Ishyaka riharanira iterambere ry’u Bushinwa, aho usanga bafite gahunda y’amahugurwa y’abanyamuryango abafasha gutuma buri wese agira ishyaka mu maraso, mu mitekerereze no mu mikorere.

Yavuze ko ibiri birimo kwicyebuka no guharanira impinduka, kwigira ibi bikongerwaho kuba imboni n’imbarutso y’icyerekezo cy’ishyaka ryabo.

Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Musoni Protais, yavuze ko guhera urugaga rw’abagore rwashingwa mu 1988, rwagize uruhare rukomeye mu kubohora igihugu.

Musoni yavuze ko banakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambe na nyuma yo kubohora igihugu.

Yagize ati “Mugomba kumenya ko kugeza uyu munsi hakiri abantu bamwe bakifuza kubangamira igihugu cyacu, uruhare rwanyu nk’abagore ni ngombwa mu gutuma aba bantu barwanywa kandi bagatsindwa burundu, mugomba kandi gukomeza gushyiraho umuco w’aho umuntu abazwa ibyo yakoze mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.”

Inama nkuru y’urugaga nirwo rwego rukuru rw’abagore rushamikiye ku Umuryango FPR Inkotanyi. Iyi nama iterana rimwe mu myaka ibiri, ikitabirwa n’inzego zitandukanye z’Urugaga ariko hakaba hatumirwa n’abandi baturutse mu zindi nzego zidashamikiye ku Urugaga.

Mbere yo guhabwa impanuro, abagore bagize urugaga rushamikiye kuri FPR Inkotanyi babanje gucinya akadiho
Abagore bahagarariye abandi mu nzego zitandukanye z'umuryango FPR Inkotanyi bari bitabiriye ku bwinshi
Dr Pierre Damien Habumuremyi (ibumoso) ni umwe mu bitabiriye iyi nama y'urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi
Dr Nyirahabimana Jeanne wagizwe umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba (hagati) ubwo yifatanyaga n'abandi bagore kwishimira ibyagezweho
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase ni umwe mu bitabiriye
Francis Kaboneka (ibumoso) wahoze ari Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, ni umwe mu bitabiriye iyi nama nkuru
Abantu basaga ibihumbi bibiri bitabiriye iyi nama iba mu buri myaka ibiri
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama nkuru y'urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi, anatanga impanuro
Aha abanyamuryango batoraga umuyobozi mushya w'urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye byibanze ku gusaba abagore bagize Umuryango kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abanyarwanda
Christine Akimpaye watorewe kuyobora urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi
Madamu Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko ba Nyampinga ari abantu basesengura ibintu byose bigatuma babona ibibazo rimwe na rimwe bitabonwa na bose, kandi bagashakisha uko byakemurwa
nama nkuru y’urugaga nirwo rwego rukuru rw’abagore rushamikiye ku Umuryango FPR Inkotanyi yitabirwa n’inzego zitandukanye z’Urugaga

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .