Macron yavuze ko u Bufaransa bugomba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo bahanganye na COVID-19

Yanditswe na Habimana James
Kuya 9 Mata 2020 saa 03:36
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yandikiye ibaruwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ivuga ko igihugu cye kigomba kwifatanya n’u Rwanda kwibuka nubwo cyugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Macron yatangaje ko nubwo batazabona uko bahurira hamwe ngo bibuke abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cye kigomba gufata umwanya kikibuka.

Perezida Macron yatangaje ibi abicishije mu ibaruwa yandikiye Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka France, Etienne Nsanzimana.

Mu 2019 nibwo Perezida Macron yatangaje ko tariki 7 Mata, iki gihugu kizajya kibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Muri iyi baruwa Macron, yagize ati “Kuri iyi tariki 7 Mata, u Bufaransa buribuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26, kuva uyu munsi iyi tariki izaba kuri Karendari y’igihugu, bisobanuye ko Jenoside yakorewe Abatutsi izakomezwa kwibukwa buri mwaka mu gihugu cyose.”

“Kwibuka by’uyu mwaka byo bizaba byihariye hashingiwe ku ngamba zihagarika abantu guhurira hamwe mu kwirinda coronavirus. Ibi bisobanuye ko kwibukira mu gace ka Parc de Choisy bitazaba uyu mwaka, birababaje.”

Kugeza ubu u Bufaransa buri mu bihugu byugarijwe cyane na Coronavirus, kuko abarenga ibihumbi 111 bamaze kwandura mu gihe abarenga ibihumbi 10 bamaze gupfa.

Perezida Macron yavuze ko nubwo bimeze gutya, bidasobanuye ko u Bufaransa butagomba kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati “Ibi ntibishobora guhagarika kubabwirwa ko twifatanyije namwe muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka, no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Muri iyi baruwa, Perezida Macron yabwiye abarokotse Jenoside ko afite ingufu zo gushaka uko Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeza kwibukwa mu buryo bukomeye.

Yavuze ko hejuru yo kwibuka, ingamba yashyizeho umwaka ushize zitangiye gutanga umusaruro mu guhangana n’abagize uruhare muri Jenoside batuye muri iki gihugu.

Muri Mata 2019 nibwo Perezidansi y’u Bufaransa yatangaje ishyirwaho rya komisiyo izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse ku bikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Macron yavuze ko u Bufaransa bugomba kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo bari mu bihe bikomeye bya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .