Ikinyamakuru The Bloomberg kuri uyu wa 24 Mata 2024 cyatangaje ko Perezida Macron yifuza ko Mario Draghi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, ubu akaba ayobora Banki Nkuru y’u Burayi, ari we wayobora iyi Komisiyo.
Ursula yabaye Perezida w’iyi komisiyo mu Ukuboza 2019. Yagaragaje ko yifuza guhatanira manda ya kabiri y’uru rwego rwa EU mu matora ateganyijwe mu mezi abiri ari imbere.
Perezida Macron muri Werurwe 2024, yatangarije mu nama yabereye i Bruxelles ku cyicaro cya EU ko Umuyobozi w’iyi komisiyo yakabaye aharanira inyungu rusange, agaragaza ko Ursula ntabyo yakoze.
Yagize ati "Perezidansi ya Komisiyo iba ihari kugira ngo irinde inyungu rusange, ntabwo iba ikwiye gukoreshwa cyane mu nyungu za politiki. Ni ngombwa ko bivugwa ko ibyo atari ko byagenze muri komisiyo iri gucyura igihe.”
Iki kinyamakuru cyatangaje ko Perezida Macron amaze iminsi aganira n’abandi bayobozi ku muntu ukwiye gusimbura Ursula, aho basanze Draghi ari we washobora iyi nshingano.
Ni icyuho kuri Ursula uri muri iyi inshingano, abikesha ahanini Perezida Macron na Angela Merkel wabaye Chancelière w’u Budage, gusa aracyafite amahirwe kuko ihuriro ry’amashyaka EPP ahagarariye rifite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!