M23 yinjiye muri Mwenga ku mugoroba wo ku wa 3 Werurwe 2025, nyuma yo guhangana n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo.
Umuturage yagize ati “Kuva ku mugoroba, abarwanyi ba AFC/M23 bagaragara muri Kilungutwe. Wazalendo bari bahari bagiye. Imirwano yatangiriye muri Bwahungu ku manywa, igera ahirwa ‘Mise en Garde’ mbere yo kugera muri Gurupoma ya Tibimbi.”
Uyu muturage yasobanuye ko abarwanyi ba M23 bakomereje mu gace ka Mufa, mbere yo kwambuka umugezi wa Kadubo utandukanya Teritwari ya Mwenga na Walungu, aho binjiye muri Muduwe, Kilungutwe na Kalama.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ku wa 3 Werurwe yatangaje ko kuva mu gitondo, imidugudu y’Abanyamulenge iherereye muri Mwenga, Fizi na Itombwe yagabweho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Yagize ati “Inkambi z’impunzi zatwitswe, abasivili baricwa, imidugudu iratwikwa. Ibi bikorwa bigomba guhagarara.”
M23 imaze iminsi iteguza ko izajya gutabara Abanyamulenge bakomeje kugabwaho ibitero n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, basanzwe batuye muri teritwari zirimo Fizi, Uvira na Mwenga.
Umutwe wa Twirwaneho urwanira Abanyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo uherutse gutangaza ko witeguye kwifatanya na M23 mu rugamba rwo kurinda abasivili bakomeje guhohoterwa.
Ubu abarwanyi ba M23 bari muri Teritwari esheshatu mu munani zigize Kivu y’Amajyepfo. Izo ni Kalehe, Kabare, Walungu, Fizi, Uvira na Mwenga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!