Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma yahamije iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, avuga ko ibi bikorwa bya gisirikare byakozwe mu rwego rwo kwagura Akarere uyu mutwe ugenzura.
Bivugwa ko iyi mirwano karahabutaka yamaze amasaha arindwi yose, aho ingabo za FARDC zari zifatanyije n’imitwe y’inyeshyamba nka RUD-urunana na FPP. Umupaka ukomeye wa Kitagoma uherereye muri Gurupoma ya Binza, muri Teritwari ya Rutschuru.
Mu itangazo ryasohowe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Costantin Ndima rihamya ko Umupaka wa Bunagana uri gukoreshwa na M23, yaba ibiro by’abinjira n’abasohoka n’indi mirimo ijyanye na gasutamo bityo akaba asaba abantu kudakoresha uwo mupaka ngo kuko byaba ari ugutera inkunga umutwe w’iterabwoba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!