Amashusho M23 yashyize hanze kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024, agaragaza abasirikare ba RDC bafashwe, bambaye impuzankano yabo, ndetse n’abarwanyi ba FDLR n’abo mu ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo bambaye imyambaro ya gisivile.
Bitewe n’uko bigaragara ko mu bafashwe harimo benshi amasura agaragaza ko bakiri bato, Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yabajije umwe mu ba FDLR imyaka afite, amusubiza mu Kinyarwanda ko afite 13.
M23 yanafashe kandi intwaro nyinshi z’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirimo za Machine Gun, Mortier, RPG, AK-47, amakompora y’ubwoko butandukanye, amasasu menshi abitse mu dusanduku twabugenewe n’ikamyo itwara abasirikare.
Lt Col Ngoma yatangaje ko mu gihe ihuriro ry’ingabo za RDC zikomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu, abarwanyi ba M23 bazakomeza kurinda abasivili n’ibirindiro byabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!