00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yemeje ko yafashe Katale yagenzurwaga na FDLR

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 4 January 2025 saa 07:52
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wemeje ko wafashe agace ka Katale gaherereye muri teritwari ya Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kari kamaze igihe kinini kagenzurwa na FDLR.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, mu ijoro ryo kuri uyu wa 3 Mutarama 2025 yagize ati “Katale iherereye muri Masisi iri guhumeka umwuka wo kubohorwa. Umwanzi yahombye byinshi, intwaro nyinshi n’amasasu byafashwe n’intare za Sarambwe.”

Umuyobozi ushinzwe diaspora muri M23, Manzi Ngarambe Willy, yatangaje ko ubwo abarwanyi babo bafataga Katale, FDLR yirukanse, ati "Aba FDLR bari muri Katale bari kuri kibuno mpamaguru. Katale yafashwe."

Katale yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Mutarama nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije abarwanyi ba M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo FDLR, kuva mu gitondo.

Umudepite uhagarariye Masisi mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC,Juvénal Munubo, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ifatwa rya Katale kuko riganisha ku ifatwa rya santere y’ubucuruzi ya Masisi. Yasabye ihuriro ry’ingabo za Leta gukora ibishoboka rikayisubiza.

Depite Munubo yagize ati “Ifatwa rya Katale iri mu bilometero 12 uva muri santere ya Masisi byongerera umwanzi amahirwe yo gufata uyu murwa mukuru wa teritwari ya Masisi, wegereye teritwari ya Walikale. Birihutirwa ko FARDC n’abarwanirira igihugu bongera imbaraga zabo kgira ngo bamusubize inyuma, bagarure umutekano mu burasirazuba.”

Abarwanyi ba M23 bafashe Katale nyuma y’ibitero bagabweho n’ihuriro ry’ingabo za Leta mu birindiro byabo birimo Kahira na Buhimba muri gurupoma ya Bashali-Mukoto muri Masisi.

Abarwanyi ba M23 bambuye ihuriro ry'ingabo za Leta ya RDC intwaro nyinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .