00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yateguye umuganda mu mujyi wa Bukavu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 18 February 2025 saa 04:49
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wateguye umuganda mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu muganda rusange uzwi nka ‘Salongo’ mu burasirazuba bwa RDC wemerejwe mu nama abahagarariye M23 bagiranye n’abayobozi ba sosiyete sivile zikorera muri Bukavu.

Biteganyijwe ko uyu muganda uzaba tariki ya 20 Gashyantare 2025. Abaturage bose basabwe kuzawitabira, cyane ko uzakorerwa imbere y’ingo zabo n’ahandi hahurira abantu benshi.

Undi mwanzuro wafatiwe muri iyi nama yabereye muri Hôtel New Riviera, ni uwo gusaba abafite intwaro bihishe mu ngo i Bukavu ko bazirambika, bakishyikiriza M23.

M23 kandi yasabye abaturage b’i Bukavu gusubukura ibikorwa by’ubucuruzi, ibamenyesha ko izakomeza kubarindira umutekano kuko idateze kuva muri uyu mujyi.

Abarwanyi ba M23 bagenzura umujyi wa Bukavu kuva tariki ya 16 Gashyantare 2025. Kuri uyu wa 18 Gashyantara bafunguye inzira yo mu Kiyaga cya Kivu ihuza Bukavu na Goma.

Abarwanyi ba M23 bamaze iminsi ibiri bagenzura umujyi wa Bukavu
Umujyi wa Bukavu ni umurwa mukuru wa Kivu y'Amajyepfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .