Ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga muri uyu mujyi mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, abashinzwe umutekano barindaga uyu mupaka ku ruhande rwa RDC bahunze.
Ahagana Saa Mbiri z’iki gitondo, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yagaragaje ko abatuye muri Bukavu bari guhumeka umwuka wo kubohorwa. Ni ubutumwa bwacaga amarenga ko uyu mujyi wafashwe.
Mu masaha ya Saa Yine, abarwanyi ba M23 bagaragaye kuri uyu mupaka uri ku kiraro cy’uruzi rwa Rusizi ruhuza u Rwanda na RDC, bahacungira umutekano.
Abarwanyi ba M23 bagenzura imipaka yose RDC ihuriyeho n’u Rwanda, kuva bafata Umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, kuko abayirindaga ku ruhande rwa Leta ya RDC barahunze.
Ibikorwa byo kuri iyi mipaka byarakomeje, ndetse amasaha yakoreshwaga n’abambuka yariyongereye. Ku mupaka munini uzwi nka La Corniche ndetse n’umuto ahaherera i Goma, hagaragaye ubwiyongere bw’abayambuka kuva M23 yatangiye kuyigenzura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!