Yasobanuye ko izi ntwaro zafatiwe mu mirwano yabereye mu gace ka Mushaki muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2024.
Kanyuka yagize ati “Turamenyesha abantu bose ko ingabo za ARC zatsinze kinyamwuga ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryiyemeje kurenga ku gahenge, ryica abasivili, rinatera ubuhunzi bw’abantu benshi.”
Umuvugizi wa M23 yasobanuye ko ubwo iri huriro ryatsindwaga, ryasahuye inka z’abaturage bo muri Mushaki no mu nkengero zirenga 150.
Ati “Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryataye ku rugamba intwaro nyinshi ziremereye, zisahura inka zirenga 150 muri Mushaki no bice bihana imbibi mbere yo gusubira inyuma.”
Kanyuka yatangaje ko yifatanyije n’abatuye muri Goma mu kababaro k’umutekano muke batewe na Leta ya RDC igenzura uyu mujyi, kandi ko yamaganye ubugizi bwa nabi bukomeje gukorerwa mu bice bituwe cyane.
M23 yashinje ingabo za Leta ya RDC kurenga ku gahenge nyuma y’iminsi ine hashyizweho urwego ruvuguruye rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ryako, rishingiye ku mwanzuro wafatiwe mu biganiro bya Luanda.
Tariki ya 16 Ugushyingo 2024, biteganyijwe ko intumwa za RDC, iz’u Rwanda na Angola zizasubira mu biganiro bya Luanda, zisuzume iyubahirizwa ry’aka gahenge, uko FDLR izasenywa no kuba Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!