M23 yafashe santere ya Masisi tariki ya 4 Mutarama 2025, nyuma y’umunsi umwe ifashe Katale. Ifatwa ry’utu duce ryabanjirijwe n’imirwano ikomeye yahanganishije uyu mutwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC n’imitwe bifatanyije.
EU na Amerika byagaragaje ko bibabajwe no kuba M23 yarafashe iyi santere, kuko ngo yarenze ku cyemezo cy’agahenge cyagombaga kubahirizwa kuva tariki ya 4 Kanama 2024. Byaboneyeho kuyisaba kukavamo.
Umuvugizi wungirije wa M23, Oscar Balinda, yatangarije BBC Gahuza ko santere ya Masisi yafashwe bitewe n’ibitero ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ku birindiro byabo, kandi ko badateze kuhava.
Yagize ati “Ibyo bintu bavuga ngo ‘gusubira inyuma’, twebwe twirwanaho…Turahari, ni gakondo yacu, amazina yose nk’uko mubizi ni twe twayise, dufite uburenganzira bwo kuhaba. Ntabwo tuhava.”
Yakomeje ati “Ntabwo twavuye muri Sabyinyo ngo dufate Jomba tudatewe. Baraduteye intumwa zacu ziri i Kinshasa, zagiye gushaka ibiganiro by’amahoro. Intambara rero ni aho yatangiriye kugeza magingo aya ngaya.”
Balinda yasobanuye ko agahenge M23 yashyizeho umukono ari ako ku wa 7 Werurwe 2023, ubwo abayihagarariye bahuriraga i Luanda na Perezida João Lourenço wa Angola, yibutsa ko Leta ya RDC yanze gushyiraho umukono.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!