Mu kiganiro kuri Omny Studio, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ubwo Interahamwe/FDLR zageraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1994, zatangiye kwica Abanye-Congo b’Abatutsi.
Yagize ati “Mu 1994 u Rwanda rwabayemo Jenoside yakozwe n’Interahamwe, abo twita FDLR uyu munsi…Ubwo zageraga muri Congo, zatangiye kwica Abanye-Congo, zohereza muri Pariki y’Igihugu ya Virunga Abatutsi bose n’abavuga Ikinyarwanda banze gukurikira ingengabitekerezo yazo.”
Yasobanuye ko FDLR yasanze muri Pariki ya Virunga Abanye-Congo bari bahungiyemo, bahungira mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania ndetse no ku yindi migabane.
Ati “Kuva mu 1994, aba Banye-Congo bakuwe ku butaka bwabo na FDLR, umutwe w’abajenosideri, ubu baracyari mu nkambi z’impunzi nyuma y’imyaka 30. Iyo ibi bihugu bitabakira, uyu muryango w’Abanye-Congo ntuba ukiriho.”
Yashimiye ibihugu byakiriye aba Banye-Congo, agaragaza ariko ko FDLR igikorera mu Burasirazuba bwa RDC, kandi ko yinjijwe mu gisirikare cya RDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!