00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yashyizeho abayobozi muri Bunagana no mu bindi bice by’ingenzi igenzura

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 14 November 2024 saa 08:25
Yasuwe :

Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko yashyizeho ubuyobozi bwo mu rwego rwa politiki mu bice by’ingenzi bitandukanye ugenzura.

Umujyi wa Bunagana ugenzurwa na M23 kuva muri Kamena 2022 wahawe Umuyobozi Wungirije, Busimba Rodrigue, n’Umuyobozi Ushinzwe Iterambere, Gakomeye Bendera. Kanyamarere Désiré asanzwe ari we Muyobozi wawo kuva muri Mutarama 2024.

Umujyi wa Kiwanja ugenzurwa n’uyu mutwe kuva mu Ukwakira 2022 wahawe Umuyobozi Wungirije, Bukera Bienfait, n’Umuyobozi ushinzwe gukemura amakimbirane, Ndizihiwe Oscar. Usanzwe awuyobora ni Katembo Julien.

Rubare isanzwe iyoborwa na Maguru Célestin kuva muri Mutarama 2024, Kako na Kalengera bigenzura n’uyu mutwe kuva mu Ukwakira 2022 byahawe Umuyobozi Wungirije, Zahabu Josée, Nyamilima ihabwa Umuyobozi, Hitimana Emmanuel, Muhindo Kambesa aba Umuyobozi Wungirije, Nshimiye Fidèle ashingwa iterambere.

Santere y’ubucuruzi ya Kibirizi yahawe Umuyobozi, Mumbere Bangayi, Ndyanabanzi Michel agirwa Umuyobozi wayo Wungirije, Rutwaza Shabani aba Umuyobozi ushinzwe Iterambere.

Santere ya Nyanzale yahoze ari ibirindiro bikomeye by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yahawe Umuyobozi, Bigirimana Alain, Minyaruko Bienvenu agirwa Umuyobozi Wungirije, Ruyange Amani ashingwa Iterambere.

Santere y’ubucuruzi ya Mweso igenzurwa na M23 kuva mu Ugushyingo 2023 yahawe Umuyobozi, Uwizera Kajibwami, Balume Wetemwami aba Umuyobozi Wungirije, Gatanaheli Sekanyana Nzogera ashingwa Iterambere.

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko gushyiriraho ibi bice abayobozi bigamije kugira ngo bafashe abaturage babituyemo kubona serivisi zinoze.

M23 yashyiriyeho Bunagana n'utundi duce abayobozi bashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .