Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 15 Gashyantare 2025 yasobanuye ko aba basirikare basahuye, banakora ubundi bugizi bwa nabi nyuma y’aho abarwanyi b’uyu mutwe bafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu.
Yagize ati “Nyuma yo gutsindwa, FARDC n’abakorana na yo bakwiye imishwaro bahunga, basiga umujyi wa Bukavu nyuma yo gusahura no gukora andi marorerwa.”
Nyuma y’aho abarwanyi ba M23 binjiye muri Bukavu ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, Kanyuka yasabye abaturage kuguma muri uyu mujyi, abizeza ko bazabarinda ubugizi bwa nabi bw’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.
Yagize ati “Turasaba abaturage kuguma mu mujyi kandi ntibahangayike. AFC/M23 izakomeza kurinda abo muri Bukavu abasirikare b’imyitwarire mibi ba FARDC n’abakorana nabo mu gihe bagerageza kugaruka kugira ngo bakore andi marorerwa.”
Zimwe mu ngabo za RDC, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo zahungiye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Bukavu, hafi y’umupaka wa Kamanyola, ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga muri uyu mujyi.
Kanyuka yasabye ingabo z’u Burundi kuva muri RDC, cyane cyane mu duce twa Nkomo, Nyangezi n’ikibaya cya Ruzizi; agaragaza ko impamvu yazikuye mu gihugu cyazo idafite ishingiro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!