Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ibigo birebwa n’iri tangazo birimo REGIDESO ishinzwe gukwirakwiza amazi, SNEL ishinzwe ingufu z’amashanyarazi, ibigo by’uburezi, ibigo by’ubuzima na Radiyo na Televiziyo y’igihugu (RTNC).
Ibi bigo byafunze imiryango ubwo abarwanyi ba M23 binjiraga muri Bukavu tariki ya 16 Gashyantare 2025. Icyo gihe hari impungenge ko bashoboraga kurwana n’ihuriro ry’ingabo za RDC ryari ryahungiye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’uyu mujyi.
Bamwe mu bakozi b’ibi bigo barahunze, hasigara bake, gusa M23 yasabye ko ibi bigo ko byakoresha abo bisigaranye.
Kuva M23 yafata uyu mujyi, yatangiye ibikorwa byo gukura mu baturage ibishobora guhungabanya umutekano wawo, cyane cyane intwaro ihuriro ry’ingabo za RDC ryari ryanyanyagije mu bana.
M23 ihamya ko yamaze kugarura umutekano muri uyu mujyi, ndetse yanijeje abaturage bawutuyemo ko itazawuvamo, ahubwo ko izakomeza kubarinda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!