Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wayo mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025 nyuma y’iminsi itatu abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) basabye ko gifungurwa kugira ngo gikorerweho ubutabazi.
Kanyuka yagize ati “Ibibazo tekiniki birimo ibiturika bitaturikijwe n’inzira y’indege yangiritse byabaye imbogamizi yo gufungura ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma.”
Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC kandi basabye M23 gufungura imihanda minini irimo uwa Goma-Bunagana, Goma-Lubero n’inzira yo mu Kiyaga cya Kivu ihuza umujyi wa Goma na Bukavu.
Umuvugizi wa M23 yasubije ko iyi mihanda yose ndetse n’inzira zo mu mazi zifunguye, asaba ingabo za SADC ziri muri RDC gukoresha inzira zihari, zisubira mu bihugu byazo.
Kanyuka yatangaje ko M23 ishima imyanzuro yafatiwe muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu, cyane cyane ibiganiro bya politiki hagati yayo na Leta ya RDC, gusa ngo M23 igomba kugira uruhare mu biganiro n’uburyo bizashyirwa.
Yibukije ko tariki ya 3 Gashyantare, M23 yatangaje agahenge ariko ko ingabo za RDC n’iz’u Burundi ziri gutegura ibitero ku baturage bari mu bice igenzura birimo Nyabibwe na santere ya Kalehe. Yatanze umuburo ko izabisubiza inyuma.
Umuvugizi wa M23 yatangaje ko niba ingabo za SADC n’iz’u Burundi zishaka ko uburasirazuba bwa RDC bubona amahoro, zigomba kubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bya SADC na EAC, zigataha.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!