Kabamba na Katana ni uduce duherereye muri teritwari ya Kabare. Ni iya kabiri muri iyi ntara abarwanyi ba M23 binjiyemo, nyuma yo gufata ibice byinshi muri teritwari ya Kalehe.
Nk’uko amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo abisobanura, Kabamba yafashwe mu ijoro rya tariki 13 rishyira iya 14 Gashyantare 2025, Katana ifatwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Gashyantare.
Hagaragaye amashusho y’abarwanyi ba M23 banyura muri santere ya Katana, berekeza ku kibuga cy’indege cya Kavumu kiri mu ntera y’ibilometero birindwi mu majyaruguru.
Abarwanyi ba M23 bakomeje gufata ibice muri Kivu y’Amajyepfo mu gihe ihuriro ry’ingabo za RDC rikomeza kubagabaho ibitero bikomeye, rigerageza kubakura mu byo basanzwe bagenzura.
Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ku wa 13 Gashyantare yatangaje ko indege y’intambara ya Sukhoi-25 y’iri huriro yarashe mu bice bituwe cyane muri Kalehe, yica abasivili 10, abandi 25 barakomereka.
Kanyuka yasobanuye ko amakompora iyi Sukhoi-25 yarashe muri Kalehe yanasenye inzu z’abaturage n’Ibitaro Bikuru bya Kalehe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!