M23 yafashe iyi santere nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu nkengero mu gitondo cy’uyu munsi.
Mbere y’uko iyi santere ifatwa, Depite Alexis Bahunga uhagarariye Masisi mu Nteko Ishinga Amategeko y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yatangaje ko imirwano yatumye abaturage benshi babagamo bahunga.
Yagize ati “FARDC na Wazalendo bari muri Lushebere, mu bilometero 6 uvuye muri santere ya Masisi. Abatuye muri santere ya Masisi, Lushebere no mu bice bihana imbibib bahunze berekeza ahantu hatandukanye.”
M23 ifashe santere ya Masisi nyuma y’aho kuri uyu wa 3 Mutarama 2025 ifashe agace ka Katale kafatwaga nk’ibirindiro bikomeye by’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Intera iri hagati y’ibi bice byombi ni ibilometero 10.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!