Ni nyuma y’imirwano yayihanganishije n’ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo imitwe ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi guhera kuri uyu wa 20 Mutarama 2025.
Minova yari inzira ingabo z’u Burundi n’Imbonerakure banyuragamo, bazamuka berekeza mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo bafashe ingabo za RDC guhangana na M23.
M23 ifashe Minova nyuma y’aho guhera tariki ya 18 Mutarama ifashe ibindi bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Lumbishi, Numbi na Shanje; byose biherereye muri Kalehe.
Imirwano yabanjirije ifatwa rya Minova yatumye abaturage benshi bo muri iyi santere bahunga berekeza mu mujyi wa Goma no ku kirwa cy’Ijwi, banyuze mu Kiyaga cya Kivu.
Ku rundi ruhande, kuri uyu wa 20 Mutarama hari indi mirwano yabereye mu bice bikikije umujyi wa Sake uri mu ntera ngufi werekeza muri Minova. Bivugwa ko M23 iherereye mu gace ka Busangara yashakaga gukura ihuriro ry’ingabo za RDC mu birindiro bya Kimoka.
Ibirindiro bya Kimoka ni ingenzi cyane kuko kuva mu mwaka wa 2024 ni bimwe mu byo ihuriro ry’ingabo za RDC ryifashisha mu kurinda Umujyi wa Goma kugira ngo udafatwa na M23.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!