Pinga ni agace gaherereye muri teritwari ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni ibirindiro bikuru by’umutwe witwaje intwaro wa NDC-R uyoborwa na ’Gen’ Guidon Shimiray Mwissa, akaba ari na we uyobora ihuriro Wazalendo.
Aka gace ni na ko kabereyemo inama yatangirijwemo ubufatanye bw’imitwe yitwaje intwaro irwanya M23 bwaremye Wazalendo muri Gicurasi 2022. Ni inama yitabiriwe n’inyeshyamba nkuru n’abofisiye bakuru b’igisirikare cya RDC.
Nyuma y’aho M23 ifashe agace ka Kalembe kari muri Walikale tariki ya 20 Umwakira 2024, byasaga n’aho igambiriye guca intege imitwe ya Wazalendo ihereye ku izingiro ryayo, gusa NDC-R n’ingabo za RDC byarwanye byivuye inyuma, birakayambura.
Nyuma y’imirwano ikomeye yabereye mu nkengero za Kalembe, M23 yarayisubije tariki ya 23 Ukwakira 2024, mu mpera z’icyumweru gishize yagurira ibitero mu tundi duce dutandukanye, ifata Minjenje, Katobo, Luola, Mukohwa na Mbukuru.
Umwe mu bashinzwe umutekano muri RDC yasobanuye ko tariki ya 26 Ukwakira, abarwanyi ba M23 bageze muri Minjenje, bayisohokamo, kuri uyu wa 27 Ukwakira bayisubiramo bategura ibitero muri gurupoma ya Kisimba na Ikobo.
Perezida w’ihuriro rya sosiyete sivile zikorera muri Walikale, Fiston Misone, yatangaje ko imirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yatumye abaturage benshi bahungira muri Pinga, mu bilometero 20 uvuye Kalembe.
M23 ntacyo iravuga kuri iyi mirwano kuva yubura muri Kalembe no mu nkengero zaho. Ingabo za RDC zo zemereje itangazamakuru ko ziri kwifatanya n’imitwe ya Wazalendo kugira ngo zisubije ibice zambuwe.
Iyi mitwe iri kugira uruhare rukomeye mu kubangamira uburenganzira bw’abaturage ba Congo b’Abatutsi, aho igira uruhare mu kubamenesha, kubica ndetse n’ibindi bigayitse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!