00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 ikomeje kwagura ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo nyuma yo gufata Bukavu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 February 2025 saa 08:23
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze kwagura ibirindiro byawo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gufata Umujyi wa Bukavu.

Tariki ya 16 Gashyantare 2025 ni bwo M23 yemeje ko yafashe Umujyi wa Bukavu, nyuma yo kwirukanamo abasirikare bo mu Ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Kuva uwo munsi, abarwanyi ba M23 batangiye ibikorwa byo gushakisha abafite intwaro bari bacyihishe muri Bukavu no guhangana n’abasirikare bari bahungiye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’uyu mujyi.

M23 igenzura uruhande rwa RDC ku mupaka wa Kamanyola uhuza iki gihugu n’u Rwanda kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Gashyantare, nyuma yo kuhirukana abarwanyi bo mu Ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo.

Biravugwa ko Ingabo z’u Burundi zisanzwe ari amaboko akomeye ya Leta ya RDC na zo zatangiye kuva muri iyi ntambara, zisubira i Bujumbura. Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko aya makuru byayahamirijwe n’abantu bane barimo umusirikare, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’umudipolomate.

Uyu mutwe witwaje intwaro kandi ukomeje urugamba umanuka, bigaragara ko werekeza muri Teritwari ya Uvira. M23 yamaze gufata agace ka Mumosho na Nya-Ngezi muri Teritwari ya Walungu.

Intara ya Kivu y’Amajyepfo igizwe na Teritwari umunani, yose hamwe ifite ubuso bwa kilometero kare ibihumbi 64. M23 imaze kwinjira muri Teritwari eshatu ari zo Kalehe, Kabare na Walungu.

Abarwanyi ba M23 bakomeje urugamba muri Kivu y'Amajyepfo nyuma yo gufata Bukavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .