Nyuma yo gufata Goma, tariki ya 3 Gashyantare M23 yatangaje ko ihagaritse imirwano kugira ngo abatabazi bakore akazi kabo nta mbogamizi, iteguza ariko ko abaturage bari mu bindi bice nibakomeza kugirirwa nabi, izajya kubatabara.
Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, aherutse gutangaza ko ingabo za RDC, iz’u Burundi n’izindi byibumbiye mu ihuriro rimwe ziri kwica no gusahura abatuye mu mujyi wa Bukavu n’ibindi byo muri Kivu y’Amajyepfo.
Integuza yo gufata umujyi wa Bukavu yatanzwe mu gihe M23 yari ikomeje kugabwaho ibitero mu bice igenzura muri iyi ntara. Uko ihangana n’iri huriro ni ko abasirikare baryo bahunga, bagahohotera abaturage.
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya Leta ya RDC ku wa 11 Gashyantare 2025 bwatangaje ko kuva tariki ya 5, bukurikiranye abasirikare 272 ba Leta barimo abishe abaturage, abafashe ku ngufu ndetse n’abasahuye; ubwo bahungaga M23.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Gashyantare, abarwanyi ba M23 babyukiye mu mirwano n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, bafata agace ka Ihusi kari mu ntera y’ibilometero bigera kuri 70 ugana mu mujyi wa Bukavu.
Bivugwa kandi ko M23 yanamaze gufata santere ya Kalehe yose iherereye muri teritwari ya Kalehe, ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR zari ziyirimo, zihunga zerekeza mu majyepfo.
Utu duce twiyongereye ku tundi M23 isanzwe igenzura muri Kivu y’Amajyepfo turimo santere ya Minova, Lumbishi, Numbi, Nyabibwe na Kavumu iherereyemo ikibuga cy’indege cy’ingenzi muri iyi ntara.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yasabye Leta ya RDC guhagarika amarorerwa akomeje gukorerwa i Bukavu no mu nkengero, agaragaza ko ingabo z’amahanga ikorana na zo nta mpuhwe zigirira abaturage.
Bisimwa yagize ati “Leta ya Kinshasa igomba guhagarika amarorerwa ingabo zayo ziri gukorera mu mujyi wa Bukavu no mu nkengero zawo. Kinshasa yatumiye ingabo z’amahanga zitagirira abaturage bacu impuhwe.”
Perezida wa M23 yatangaje ko Abanye-Congo batuye i Bukavu no mu nkengero babuze aho bahungira bitewe n’ubu bugizi bwa nabi bari gukorerwa, nyamara Leta ya RDC ifite inshingano yo kubarinda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!