00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Lubero ku muvuduko udasanzwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 December 2024 saa 04:28
Yasuwe :

Umutwe witwaje intwaro wa M23, kuri uyu wa 17 Ukuboza 2024, wafashe agace ka Mambasa muri teritwari ya Lubero, nyuma y’amasaha make yirukanye ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Alimbongo.

Abatuye muri aka gace gaherereye muri Sheferi ya Bamate, batangaje ko Mambasa yafashwe nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye mu ijoro ryo kuri uyu wa 16 rishyira uwa 17 Ukuboza 2024, birangira ihuriro ry’ingabo za RDC rihungiye muri Ndoluma.

Umuyobozi w’iyi Sheferi, Mwami Sondoli Mukosasenge, yemeje amakuru y’ifatwa rya Mambasa, agira ati “Inyeshyamba zageze iwacu muri Mambasa. Twabimenye muri iki gitondo.”

Nyuma y’aho ibi bice bifashwe na M23, abaturage batuye mu bindi bihana imbibi nka Ndoluma, Bikara na Kitsombiro bagize impungenge z’uko iwabo naho hashobora kuba imirwano, bahunga berekeza aharimo mu mujyi wa Butembo.

Mwami Mukosasenge yatangarije ikinyamakuru Actualité ko ubwo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryahungaga, ryasahuye imitungo y’abaturage. Yamaganye ibi bikorwa, arisaba kurinda abaturage.

Kuva Leta ya RDC yanze icyifuzo cyo kuganira na M23 mu buryo butaziguye tariki ya 14 Ukuboza 2024, uyu mutwe umaze gufata ibice byinshi birimo bitatu by’ingenzi: Matembe, Alimbongo na Mambasa.

Alimbongo yari ingenzi cyane ku ihuriro ry’ingabo za RDC kuko ni ho ryari ryarashyize igisa n’igikuta kibuza M23 gufata ibindi bice kuva muri Kamena 2024. Byagaragaraga ko nyuma y’aho ifashwe, urugamba rwari korohera uyu mutwe witwaje intwaro.

Inkuru bifitanye isano: M23 yafashe agace k’ingenzi muri Lubero

Abarwanyi ba M23 bari gufata ibice byo muri Lubero ku muvuduko udasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .