Bisimwa yatangiye ubu butumwa ku wa 25 Gashyantare 2025, mu gihe ubutegetsi bwa RDC bukomeje kwanga ubusabe bw’abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bwo kuganira na M23.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yavuze ko adashobora kuganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba, wica abaturage. Ibyo M23 yabiteye utwatsi, igaragaza ko ahubwo irwanirira Abanye-Congo bakomeje gutotezwa.
Benshi bemeza ko ibi birego bya RDC kuri M23, bigamije kuyobya uburari ndetse no guhimba impamvu ituma ibiganiro hagati y’impande zombi bidashoboka.
Bisimwa yagize ati “Amatangazo ya politiki y’imiryango mpuzamahanga n’ibihugu ari guturuka ahantu hose, asaba ibiganiro bitaziguye hagati ya Kinshasa na Goma [M23), ibyo twasabye mu myaka irenga ine. Ni inkuru nziza ku mahoro mu Burasirazuba bwa RDC.”
Yagaragaje ko mu gihe iyi miryango n’ibihugu bikomeza kurebera ukwinangira kwa Leta ya RDC, bizatuma Tshisekedi akomeza kwanga imyanzuro yafasha Uburasirazuba bwa RDC kugira amahoro.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gufatira Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, ibihano by’ubukungu, imuziza kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’uyu mutwe.
Bisimwa yabajije iyi miryango n’ibihugu ibihano biteganyiriza Leta ya RDC, ati “Ni ibihe bihano biteganyirizwa Kinshasa yanze ibiganiro?”
Tshisekedi yanze kwitabira mu buryo bw’imbonankubone inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salaam tariki ya 8 Gashyantare, nyamara baraganiraga ku buryo Uburasirazuba bwa RDC bwabonekamo amahoro.
No mu nama y’abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabaye tariki ya 15 Gashyantare, Tshisekedi ntiyabonetse kuko yari yagiye i Munich mu Budage. Muri iyi nama, AU yashyigikiye imyanzuro ya EAC na SADC kuri RDC.
Abahagarariye ibihugu byo muri EAC na SADC bakomeje kuganira ku kibazo cy’Uburasirazuba bwa RDC, cyane cyane ku buryo imyanzuro yafashwe tariki ya 8 Gashyantare irimo guhagarika imirwano yakubahirizwa.
Leta ya RDC yo ikomeje gusaba ibihugu bikomeye ku Isi gufatira u Rwanda ibihano, irushinja gufasha M23. Ni ibirego rwahakanye kenshi, rugaragaza ko ibihano bidashobora gukemura ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!